Ku Cyumweru, Perezida Donald Trump yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika izohereza sisitemu z’intwaro zirinda ikirere (Patriot missile systems) muri Ukraine, mu rwego rwo gufasha icyo gihugu kwirinda ibitero bya Russia. Izo ntwaro, nk’uko Trump yabitangaje, zizatangwa binyuze mu muryango wa NATO, kandi ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi (EU) ni byo bizishyura amafaranga yose.
mu kiganiro n’abanyamakuru i Andrews Air Force Base Trump yabitangaje ko: “Nidutanga izo ntwaro, ntabwo bizatugiraho igihombo, kuko ibihugu byo mu Burayi ni byo bizishyura 100 ku 100,”
Trump yavuze ko ibi bigaragaza ko Amerika ikomeje kuba “umucuruzi wizewe mu ntwaro zigezweho”, kuko izo Patriot zizagurwa n’inshuti zayo zo muri NATO, bigatuma nta mutungo w’igihugu ukoreshwa mu buryo butaziguye.
Izi ni sisitemu z’intwaro zifite ubushobozi bwo kurasa indege, za missiles ndetse n’ibindi bitero by’ikirere, bikoreshwa cyane mu bihugu bifite ingufu za gisirikare. Ni intwaro zikomeye zizwiho guhagarika ibitero biba bigamije gusenya ibice by’ingenzi birimo inganda, ibirindiro cyangwa ibitaro.
U Burusiya bwamaganye iki cyemezo bwa Trump, buvuga ko ari “uburyo bwo gufasha iterabwoba”. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo ya Russia yavuze ko “Amerika n’inshuti zayo zo muri NATO ziri mu bikorwa byo guteza umutekano muke, kandi ibi bizagira ingaruka zikomeye.”
Naho ku ruhande rwa NATO, bamwe mu bayobozi b’ibihugu by’i Burayi barimo u Budage na Norway, bamaze kwemeza ko bazakira izo sisitemu kandi bakazifashisha mu gutabara Ukraine, nk’uko Trump yabyemeje.
Ubu buryo bushya bwo gutanga intwaro bugaragaza uko Trump ashaka gucunga ubushobozi bwa gisirikare mu buryo bwa “business”, aho atanga intwaro ariko adakoresha amafaranga ya Amerika. Mu gihe intambara ya Ukraine igikomeje, ibihugu binyamuryango bya NATO bikomeje kwerekana ko bifashe iya mbere mu kurwanya icyitwa “guhungabanya amahoro y’isi”.