Umuhanzikazi w’umunya Amerika Tylor swift usigaye ari mu bari gutwara imitima y’abakunzi b’umuziki ku isi byumwihariko mu injyana ya rock yamugize Icyamamare yongeye kuyobora urutonde rw’abahanzikazi bakiniwe indirimbo cyane ku rubuga rwa Spotify.
Ni urutonde rwakozwe ku mibare y’ababumvise kuwa 13 Nyakanga 2025 kuri uru rubuga abanyamuziki bacururizaho ibihangano byabo aho yahagarutse Ari uwa mbere imbere y’abarimo SZA,Rihanna n’abandi bafite izina mu muziki.
Ku mwanya wa Mbere hari Tylor swift ukurikiwe na Billie Eilish uri ku mwanya wa Kabiri nawe agakurikirwa na Karol g ku mwanya wa Gatatu ariho.
Ariana grande aza ku mwanya wa Kane we agakurikirwa na Lana del Rey wa Gatanu kuri uru rutonde naho umuhanzikazi lady Gaga akaba ku mwanya wa Gatandatu.
EJAE niwe muhanzikazi wa karindwi ku mwanya wa munani hakaba uwitwa SZA naho Rihanna akaba Ari ku mwanya wa cyenda mugihe Sabrina carpenter ariwe uza ku mwanya wa Cumi.
Tylor swift akomeje kwereka abantu ko ari umuhanzi wazamuye urwego mu muziki we dore ko buri duhigo tugerwaho asigaye aza Ari mubo imbere byumwihariko mubo bahuriye mu cyiciro cy’abagore.
