Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ikiganiro na Mario Nawfal kuri X, aho yasobanuye ko u Rwanda rudashishikajwe n’amabuye y’agaciro yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ahubwo ko icyo rwitayeho ari umutekano warwo n’uw’akarere. Yagaragaje ko ibihugu bikomeye nk’Ubushinwa, Amerika na Canada bifite inganda zikomeye zikoresha amabuye y’agaciro aturuka muri Congo, nyamara u Rwanda rugashinjwa kuba inyuma y’ibibazo by’umutekano muke biri muri icyo gihugu.
Mu kiganiro yagiranye na Nawfal, uyu nawe ukorana bya hafi na Elon Musk ndetse akaba aheruka mu Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko iyo biza kuba ari ukubera amabuye y’agaciro, u Rwanda rwari kuba urwa nyuma mu bantu babirwanira. Yagize ati: “Uramutse witegereje urutonde rw’inganda 100 zikomeye ku Isi zo mu bihugu nk’Ubushinwa, Uburayi, Amerika, Canada n’ahandi, hakiyongeraho natwe turi muri aka gace, abantu barajwe inshinga n’amabuye y’agaciro aba muri Congo. U Rwanda rwaza ku mwanya w’ijana.” Ibi bisobanura ko u Rwanda rudakeneye ayo mabuye, kuko hari ibihugu bifite uruhare runini mu bucukuzi n’ubucuruzi bwabyo, nyamara rukaba arirwo rugirwaho ingaruka n’ibirego bidafite ishingiro.
Perezida Kagame yakomeje avuga ko abakomeza kunenga u Rwanda ku kibazo cy’amabuye y’agaciro babiterwa n’inyungu bafite muri politiki mbi ya Congo, aho bamwe bafite imigabane mu makompanyi y’amabuye y’agaciro bafatanyije na Perezida Tshisekedi. Yagize ati: “Barimo kungukira muri politiki mbi ya Congo, kandi benshi muri bo bafite imigabane mu ma kompanyi akomeye bashinze bafatanyije na Perezida Tshisekedi.” Ibi bigaragaza ko hari inyungu za politiki n’ubukungu zishingiye ku gukomeza kubiba umutekano muke muri Congo, aho u Rwanda ruhora rushinjwa kuba inyuma y’ibibazo bidafite aho ruhuriye nabyo.
Ku bijyanye n’umutekano, Perezida Kagame yashimangiye ko icyo u Rwanda rushyize imbere atari amabuye y’agaciro, ahubwo ari umutekano urambye. Ati: “Rero, ikibazo cyacu ntabwo ari amabuye y’agaciro kuko ntacyo adutwaye. Ibyacu ni umutekano, kandi mu gihe tutizeye umutekano wacu w’igihe kirekire, ntabwo twaba dutekereza amabuye y’agaciro.” U Rwanda rumaze igihe rushinjwa kuba inyuma y’intambara iri mu Burasirazuba bwa Congo, ariko rwakomeje kwerekana ko icyo rukora ari ukurinda umutekano warwo, cyane cyane ku mupaka uruhuza na Congo ahari imitwe yitwaje intwaro.
Ray Power, umwongereza ufite uruganda rwa mbere rutunganya Coltan muri Afurika rukorera mu Rwanda, yemeza ko u Rwanda rwifitemo amabuye y’agaciro, bityo ibyo kurushinja ubucukuzi butemewe atari ukuri. Avuga ko hari ibihugu bikoresha amabuye aturuka muri Congo ku rugero runini, ariko bigacecekwa, u Rwanda rukaba arirwo ruhora rushinjwa ibitarwo.
Tite Gatabazi, umwe mu basesengura ibibera mu karere, asobanura ko kwitwaza ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro ari uburyo bwo kuyobya amahanga ku kibazo nyamukuru cyateye umutwe wa M23 gufata intwaro. Na Me Aloys Mutabingwa, umunyamategeko, yemeza ko hari ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bikomeje kwirengagiza nkana ukuri ku bibera mu Burasirazuba bwa Congo, bagamije gukomeza kugirira inyungu mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri ako gace.
Kubera impamvu z’umutekano, u Rwanda rwafashe ingamba zo kwirwanaho, ari nabyo byatumye rushozwa ibihano n’ibirego bitandukanye. Gusa, u Rwanda rugaragaza ko ibi atari umuti w’ikibazo cy’umutekano muke mu karere, kuko gishingiye ku bikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze jenoside mu Rwanda. Perezida Kagame yagaragaje ko ikibazo cy’umutekano muke mu karere kitagomba kuyobywa n’ibirego bidafite ishingiro bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ahubwo hakwiye kwibandwa ku kibazo cy’imitwe yitwaje intwaro iri mu Burasirazuba bwa Congo.



