Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Ubukungu > U Rwanda rwashyizwe mu bihugu birimo udushya muri afurika

U Rwanda rwashyizwe mu bihugu birimo udushya muri afurika

Igihugu cy’u Rwanda cyashyizwe ku rutonde rw’igihugu 12 bya mbere birimo udushya muri uyu mwaka wa 2025 birushyira mu bihugu bibiri byonyine bigaragara kuri uru rutonde byo muri afurika y’iburasirazuba.

Icyo gihugu kindi ni Kenya kiri ku mwanya wa cyenda kuri uru rutonde kikaba nacyo cya mbere muri ibi biherereye muri afurika y’iburasirazuba ku rutonde ruyobowe na Mauritius.

Mauritius iri ku mwanya wa Mbere igaragaramo udushya twahanzwe cyane muri serivise zerekeye ibiribwa no ku masoko ya rubanda cyane ku biribwa byihuse bigenerwa imyanya yihariye muri iki gihugu.

Ikindi muri iki gihugu cyashyizwemo imbaraga ni uburyo bw’imisorere ku bafite ibikorwa bibinjiriza binyuze mu mategeko ashyirwaho.

Igihugu cya kabiri ni Morocco gikurikirwa na Afurika y’epfo nayo izwi mu biri kuzamuka cyane mu bukungu dore ko cyihariye mu kugira ibikorwaremezo biri ku rwego rwiza kuri uyu mugabane ikaba ku mwanya wa Gatatu.

Tunisia iri ku mwanya wa Kane igakurikirwa na Egypt iri kuwa Gatanu nayo igakurikirwa na Botswana iri ku mwanya wa Gatandatu.

Cape Verde iri mu birwa byiyubatse mu gihe gito kiri ku mwanya wa karindwi naho Senegal ikaba ku mwanya wa munane igakurikirwa na Kenya ya Cyenda naho Ghana ikaba iri ku mwanya wa Cumi.

Ibihugu nka Namibia kiri ku mwanya wa Cumi na rimwe u Rwanda rukaba ruri ku mwanya wa Cumi na Kabiri.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *