Mu Rwanda hatangijwe umushinga ugamije guhugura urubyiruko ibihumbi 20 ku bijyanye n’ikoranabuhanga, hagamijwe kubaha ubumenyi bwabafasha guhindura ubuzima bwabo. Iyi gahunda yashyizweho ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Innovation, Urugaga rw’Abikorera mu ikoranabuhanga (ICT Chamber) n’ikigo IHS Towers Group.
Ku ikubitiro, urubyiruko rugera ku bihumbi 5 ni rwo ruzahabwa amahugurwa mu cyiciro cya mbere. Uru rubyiruko ruzahabwa ubumenyi ku bintu bitandukanye birimo ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence), ubumenyi kuri mudasobwa n’ibindi bifasha mu iterambere ry’ikoranabuhanga.
Umuyobozi Mukuru wa ICT Chamber, Alex Ntale, yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi kuko azafasha urubyiruko kugira ubumenyi buzatuma barushaho kubona amahirwe yo gukorera aho ari ho hose ku isi. Yavuze ko iyi gahunda izagira uruhare mu guteza imbere ubukungu n’iterambere ry’urubyiruko mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa IHS Towers Group mu Rwanda no mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, Kunle Iluyemi, yavuze ko guhugura urubyiruko mu ikoranabuhanga ari imwe mu nzira zo kuritegura ejo hazaza. Yavuze ko hateganyijwe urubuga ruzafasha urubyiruko kubona ubumenyi bwagutse ku bijyanye n’ikoranabuhanga, bikabaha amahirwe yo gukora imirimo itandukanye ku rwego mpuzamahanga.
Uyu mushinga uzamara imyaka ibiri, aho urubyiruko ibihumbi 5 ruzahugurwa mu cyiciro cya mbere, mu gihe muri rusange hateganyijwe ko uzagera ku rubyiruko ibihumbi 20.
Hari ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga bizagira uruhare muri aya mahugurwa, birimo ibikorera mu turere twa Nyarugenge, Rusizi, Nyagatare na Huye. Ibi bigo bizafasha urubyiruko kubona ubumenyi mu buryo bwimbitse, bukenewe ku isoko ry’umurimo ku isi.
Uyu mushinga uje mu gihe isi yose iri kwihutira kwinjira mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, bityo bikaba ari amahirwe akomeye ku rubyiruko rw’u Rwanda kugira ubumenyi buzatuma ruhangana ku isoko mpuzamahanga ry’umurimo.