Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Politike > Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa Bwongeye Gufungura Dosiye ya Agathe Kanziga ku Byaha bya Jenoside

Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa Bwongeye Gufungura Dosiye ya Agathe Kanziga ku Byaha bya Jenoside

Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwongeye gufungura dosiye iregerwamo Agathe Kanziga, umugore wa nyakwigendera Perezida Juvénal Habyarimana, ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Biteganyijwe ko ku wa Gatatu, tariki ya 19 Werurwe 2025, ubutabera bw’u Bufaransa buziga ubusabe bw’ubushinjacyaha mu muhezo, bugafata umwanzuro w’uko Kanziga yakongera kubazwa kuri ibyo byaha. Kanziga yahunze u Rwanda nyuma ya Jenoside, ageze mu Bufaransa mu 1998. Nubwo iki gihugu cyanze kumwohereza mu Rwanda, cyanabyanze kumuha ubuhungiro kubera ibyaha ashinjwa.

Iperereza kuri Kanziga ryatangiye mu 2008 nyuma y’ikirego cyatanzwe n’ihuriro CPCR (Collectif des Parties Civiles Pour le Rwanda), giharaniye ko abagize uruhare muri Jenoside bakihishe mu Bufaransa bagezwa imbere y’ubutabera. Mu myaka yakurikiyeho, ubutabera bw’u Bufaransa bwagiye bukora iperereza, ariko mu 2022 bwatangaje ko burihagaritse.

Mu 2021, Urukiko rw’Ubujurire rw’u Bufaransa rwatesheje agaciro ubusabe bwa Kanziga bwo kudakurikiranwa. Icyo gihe, byagaragaye ko nta cyemezo cyafashwe cyo kumugeza imbere y’ubutabera, ariko ikibazo cye cyakomeje kugibwaho impaka.

Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa buvuga ko hari ibimenyetso bihagije bishobora gutuma Kanziga aburanishwa. Yari umwe mu bantu bakomeye mu butegetsi bwa Habyarimana, azwiho kuba yaragize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside.

Kanziga yari umwe mu bantu bakomeye mu gice cyari kizwi nk’“Akazu”, itsinda ryari rigizwe n’abantu b’inkoramutima za Habyarimana, bikekwa ko bagize uruhare rukomeye muri Jenoside. Yavugwagaho gukoresha ububasha bwe ashyigikira ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, gucengeza ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse no gutera inkunga imitwe y’Interahamwe yakoze ubwicanyi.

Nubwo amaze imyaka myinshi aba mu Bufaransa, iki gihugu nticyigeze kimushinja ibyaha ku buryo bugaragara cyangwa ngo kimwohereze mu Rwanda. Iyi dosiye ifunguye bwa kabiri ishimangira ko ibirego bimurega bigifite agaciro, ndetse ko ashobora kongera gukurikiranwa n’ubutabera bw’u Bufaransa.

Umwanzuro uzafatwa ku wa 19 Werurwe 2025 uzagena niba Kanziga azongera kubazwa kuri ibi byaha cyangwa niba urubanza rwe ruzahagarikwa burundu.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *