Ubuzima: INES Ruhengeri Yakiriye Abahanga 200 mu Kwiga ku Mihindagurikire y’Ibihe na Malariya

Abashakashatsi n’impuguke mu by’ubuzima baturutse mu bihugu 19 bikoresha Igifaransa, harimo n’u Rwanda, bari mu nama yiga ku buryo imihindagurikire y’ibihe ishobora kuba imbarutso y’ubwiyongere bwa Malariya. Aya mahugurwa y’iminsi itanu ari kubera muri Kaminuza ya INES Ruhengeri, aho abagera kuri 200 bari kuganira ku ngamba zo kugabanya iyi ndwara.

Padiri Barihuta Jean Bosco, Umuyobozi Mukuru wa INES Ruhengeri, yavuze ko bahisemo kwakira aya mahugurwa kubera ubushakashatsi bushingiye ku baturage kaminuza yabo isanzwe ikora. Yagize ati: “Tuzafatanya n’inzego z’ubuzima kugira ngo imyanzuro izafatirwa hano ishyirwe mu bikorwa mu kurwanya Malariya.”

Eric Fleutelot, Umuyobozi mu bya tekiniki muri AFD, yasobanuye ko amahugurwa azibanda ku gusangira ubumenyi bw’imihindagurikire y’ikirere n’ingaruka zayo kuri Malariya, binyuze mu mibare ihari. Yasabye ko abanyeshuri nabo bafatanya muri iyi gahunda kugira ngo ubumenyi burusheho kugera ku rwego mpuzamahanga.

Dr. Aimable Mbikiyumuremyi wo muri RBC yavuze ko ibi biganiro bizafasha kongera ubumenyi bwo guhangana na Malariya, hagendeye ku mibare y’abarwayi n’imiterere y’ibihe. Yagize ati: “Imihindagurikire y’ikirere n’ibipimo by’ubushyuhe n’imvura bizadufasha kumenya neza ibizaza no kurushaho gutegura ingamba zinoze.”

Malariya mu Rwanda yakomeje kugabanyuka mu myaka itandatu ishize, aho abayirwaye bavuye kuri miliyoni 5 mu 2016-2017 bakagera ku bihumbi 620 mu mwaka ushize. Abarwara Malariya y’igikatu nabo bagabanutse cyane, bava ku bihumbi 18 mu 2016 bakagera ku 2000, mu gihe abahitanwa na yo bagabanutse bava kuri 650 bakagera kuri 67. Iri gabanyuka rituruka ku ngamba leta yashyizeho, harimo gutanga inzitiramibu, gutera imiti yica imibu, no kwigisha abaturage.

Aya mahugurwa azasiga hafashwe imyanzuro igamije gukomeza guhangana na Malariya mu buryo bwimbitse, binyuze mu bufatanye bw’inzego zose zirebwa n’iki kibazo.

umuyobozi wa INES

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*