Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Umufaransa Fabien Doubey yegukanye Tour du Rwanda 2025

Umufaransa Fabien Doubey yegukanye Tour du Rwanda 2025

Kuri icyi cyumweru, tariki ya 2 Werurwe 2025, ni bwo umufaransa Fabien Doubey ukinira TotalEnergies yegukanye isiganwa mpuzamahanga ry’amagare, Tour du Rwanda 2025. Uyu musore yegukanye iri siganwa nyuma yo gukoresha amasaha 19, iminota 35 n’amasegonda 12, aba uwa mbere ku rutonde rusange nyuma y’icyumweru cyose basiganwa akaba abye n’umufaransa wambere  wegukanye iri rushanwa.

Doubey yaje ku mwanya wa mbere, akurikiwe na Henok Mulubrhan warushijwe amasegonda atandatu gusa, mu gihe Olivier Mattheus yaje ku mwanya wa gatatu asizwe na Doubey amasegonda 14. Abanyarwanda begukanye imyanya myiza barimo Masengesho Vainqueur waje ku mwanya wa karindwi, asizwe amasegonda 51, naho Eric Manizabayo aza ku mwanya wa 12, arushwa umunota umwe n’amasegonda 23. Mugisha Moise, undi munyarwanda witwaye neza, yaje ku mwanya wa 18, arushwa iminota umunani n’amasegonda 41.

Tour du Rwanda 2025 yaranzwe n’ama etape akomeye, gusa etape ya karindwi yagombaga gusorezwa  Kuri Kigali Convestion center ntiyashojwe kubera imvura nyinshi yatumye umuhanda uba mubi, bituma abakemurampaka bafata umwanzuro wo gukomeza kureba uko urutonde rusange ruhagaze kugeza kuri etape ya gatandatu maze iyi etape ya nyuma bayitesha agaciro kubera ko itarangiye bitewe n’ibazo cy’imvura yatumye umuhanda unyerera. Ibi byahise biha Fabien Doubey amahirwe yo kwegukana Tour du Rwanda 2025, nyuma y’uko yari yigaragaje mu minsi yashize.

Mu bindi bihembo byatanzwe, Umunyarwanda Nsengiyumva Shemu yegukanye igihembo cy’umukinnyi wazamutse kurusha abandi, mu gihe Munyaneza Didier ari we wahize abandi mu gushotorana (Sprint). Milan Donie yahawe igihembo cy’umukinnyi muto witwaye neza, Masengesho Vainqueur yegukanye igihembo cy’umunyarwanda mwiza, naho Henok Mulueberhan aba umunyafurika mwiza muri iri siganwa. Ikipe ya Bike Aid yo yahawe igihembo cy’ikipe nziza muri rusange.

Uko agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2025 kagenze:

  • 14:25: Abakinnyi bahagaze umwanya munini kubera imvura yaguye, bigatuma ibiganiro bitangira hagati y’abategura isiganwa.
  • 14:17: Fabien Doubey wari wambaye umwenda w’umuhondo ari kumwe na Henok Mulubrhan bari imbere mu isiganwa, bageze kuri Kigali Convention Center basigaranye uruziga rumwe ngo barangize.
  • 14:10: Araya na Delbove basizwe umunota umwe n’amasegonda 20, baguma inyuma mu gihe itsinda riri imbere ryasigaye rihatanira umwanya wa mbere.

Iri siganwa ryabaye iry’agatangaza, rikaba ryarasojwe na Fabien Doubey wegukanye Tour du Rwanda 2025, ashimangira ko TotalEnergies ari imwe mu makipe afite abakinnyi bakomeye ku rwego mpuzamahanga.

Umufaransa Fabien Doubey yegukanye Tour du Rwanda 2025

batatu baje imbere y’abandi bose

Umukinnyi wahize abandi mu kuzamuka wahembwe na Forzza Bet: Nsengiyumva Shemu (Java-InovoTec)

Umunyarwanda mwiza mu isiganwa: Masengesho Vainqueur (Team Rwanda)

Umunyafurika muto mwiza: Yoel Habteab (Bike Aid)

Umukinnyi wahize abandi muri sprint wahembwe na TotalEnergies: Munyaneza Didier (Team Rwanda)

Ikipe nziza yahembwe na Inyange Industries: Team Bike Aid

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *