Bahati uri mu banyamuziki bakomeye muri afurika yamaze kugera mu gihugu cya Tanzania aho yabukereye mu bazitabira ubukwe bw’umuhanzi wo muri iki gihugu Juma Jux.

Umuhanzi wo muri Kenya Bahati uherutse kugaragara yakuyeho umusatsi mwinshi yari amaranye igihe yatangaje ko yashyitse mu gihugu cya Tanzania aherekejwe n’umufasha we Diana Marua aho bitabiriye ubukwe bwa Mugenzi we nawe w’umuhanzi muri Tanzania Juma Jux buzaba tariki ya 28 Gicurasi 2025.
Mu masaha y’umugoroba wo kuwa 26 Gicurasi 2025, nibwo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye cyane ku rukuta rwe rwa instagram uyu muhanzi yagaragaje ko yamaze kugera muri Tanzania we n’umugore we bakunda kugaragarana mu bikorwa bitandukanye n’aha bakaba bagomba kuzahaserukana.
Ntabwo biramenyekana niba Bahati na Diana umugore we bazataha ubu bukwe uyu mugabo agifite umusatsi muke nk’uko aherutse kugaragara ameze ubwo yahuraga na Diamond platnumz mu minsi ishize nyuma yo kuwugabanya nk’uko yari yabitanzemo isezerano k’umugore we nk’intego.

Biteganyijwe ko ubu bukwe bwa juma jux buzitabirwa n’ibyamamare bitandukanye bazaturuka impande zitandukanye cyane muri afurika nka abo muri Nigeria umufasha we Priscilla akomoka ndetse n’abo mu gihugu cye cya Tanzania ndetse muri abo hakaba hitezwe n’umunyarwandakazi Alliah cool uherutse kugaragaza ko akeneye umuntu ubizi neza uzamufasha kumutegurira umwambaro azajyana muri ibi birori bidasanzwe.
Ubukwe bwa Juma Jux na Priscilla bugiye kuba ku nshuro ya kabiri nyuma y’ubuherutse kuba buhereye muri Nigeria bwitabiriwe n’abakomeye nka Diamond platnumz w’inshuti ye y’akadasohoka.
