Umwe mu mikino yavugishije abantu benshi hano muri Africa y’iburasirasuba by’umwihariko mu gihugu cya Tanzania n’umukino wagombaga Guhuza ikipe ya Yanga African na Simba, n’imwe muri Derby zikomeye hano muri Africa y’iburasirazuaba kuko ihuza amakipe ahanagana cyane kugeza ubungu uwo mukino wamaze guhabwa abasifuzi mpuzamahanaga bakomoka mu igihugu cya Misiri.
N’umukino w’ikirarane cya shampiyona cy’umunsi wa 23 wagombaga gukinywa tariki ya 26/06/2026 bikaza kurangira utabaye kubera ko ikipe ya Yanga yanze gukina nyuma yuko yagombaga kwakira Simba SC ikayima sitade ngo ikore imyitozo bikaza kurangira bibayeye birerebire, nyuma byaje kuba ngombwa ngo bamwe mu bayobozi bayoboraga umupira muri Tanzani basezeye bamwe bakaniruknywa maze Prezida wa Tanzania akaba ariwe uhuza impande zombie zikemera gukina umukino.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Kamena 2025, ni bwo kuri Benjamin Mkapa Stadium ho muri Tanzania hazaba hari kubera umukino uruta indi yose muri iki gihugu uhuza amakipe y’amakeba.
Uyu mukino kubera uburyo uba ukomeye byasabye ko ugomba kuzasifurwa n’abasifuzi mpuzamahanga baturutse hanze ya Tanzani, abahawe uwo mukino n’abasifuzi bakomoka mu gihugu cya Misiri Amin Mohamed Omar ni we uzaba ari mu kibuga hagati, akazungirizwa na Mahmoud Ahmed Abo El Regal na Samir Gamal Saad Mohammed. Umusifuzi wa kane kuri uyu mukino ni Ahmed Mahrous Elghandour.
Ikiri guhereza uno mukino uburemere budasanzwe n’uko ugomba gutsinda uno mukino azahita yegukana igikombe cya Shampiyona, kuko kugeza ubungubu ikipe anga SC ni yo iyoboye Shampiyona ya Tanzania kugeza uyu munsi n’amanota 79, ikaba irusha inota rimwe Simba SC.
N’umukino utegerejwe n’abantubenshi cyane bitewe n’amagambo uyu mukino wavugishije abantu, ikipe ya Yanga African niyo izakira umukino.

Kariakoo Derby izakinywa k’umunsi w’Ejo guhera 16h00 zuzuye

Umunya-Misiri Amin Mohamed Omar ni we uzasifura umukino wa Yanga SC na Simba SC