Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Umukino wagombaga guhuza Mukura VS na Rutsiro FC Wasubitswe Bitewe n’Imvura Nyinshi

Umukino wagombaga guhuza Mukura VS na Rutsiro FC Wasubitswe Bitewe n’Imvura Nyinshi

Umukino wari uteganyijwe guhuza Mukura VS na Rutsiro FC kuri Stade Mpuzamahanaga ya Huye kuri uyu wa Gatandatu nk’uko byari byateganyijwe kubera imvura nyinshi. Impamvu nyamukuru ni imvura nyinshi yaguye mu mujyi wa Huye, ikibasira ikibuga cya Stade Huye ku buryo cyuzuyemo amazi menshi, bigatuma kidashobora kwakira umukino.

Kugeza saa 15:00, igihe umukino wagombaga gutangirira, amakipe yombi ntiyari yatangiye kwishyushya, kubera ko imvura yakomeje kugwa ari nyinshi. N’ubwo bakomeje kugira icyizere ko umukino ushobora gukinwa niba imvura ihagarara,yaje guhita amazi menshi yizuye ikibuga kuburyo kuyakuramo ngo bayamaremo umukino utangire byari kugora,bityo ubuyobozi bw’umukino bwafashe icyemezo cyo gusubika umukino burundu kugira ngo hatabaho ingorane ku bakinnyi n’umutekano wabo hatagira ikipe biza kubangamira yatsindwa cyangwa yabona umusaruro itari yiteze ikaba yazabigira urwitwazo.

Impamvu Zatumye Umukino Usubikwa

  1. Ikibuga cyari cyuzuyemo amazi – Stade Huye n’ubusanzwe izwiho kwakira imikino myinshi ikomeye mu Rwanda, ariko imvura nyinshi yaguye yatumye amazi aba menshi mu kibuga. Amazi yabaye menshi ku buryo kubona aho umupira unyura byagoranye, bigira ingaruka ku mikinire y’amakipe.
  2. Umutekano w’abakinnyi – Mu mikino nk’iyi, ni ngombwa ko ikibuga kiba gifite ubushobozi bwo kwihanganira ibihe bibi by’ikirere. Ikibuga kirimo amazi ashobora gutera ingaruka mbi ku bakinnyi ndetse  no kugabanya umuvuduko w’umukino,ibyo abatoza bateguye ntibashe kubishyira mubikorwa.
  3. Imvura yari igikomeje kugwa – Nubwo hari icyizere ko imvura yagabanuka, byagaragaye ko nta mahirwe menshi yo gukina umukino mu buryo bwiza kandi butekanye.

Mukura VS, nk’ikipe yakiriye umukino, yari ifite amahirwe yo gukina imbere y’abafana bayo. Kuba umukino wasubitswe bivuze ko izakomeza gutegereza indi tariki yo kuwukina, bigira ingaruka ku myiteguro yayo bitewe n’ingufu yari yashyize mu buryo bwo kwitegura uno mukino.

Rutsiro FC, nk’ikipe yasuye, nayo izasabwa kongera gukora ingendo igihe hamenyekanye itariki nshya y’umukino. Ibi bishobora kugira ingaruka ku mikino yayo ikurikiraho.

Ubuyobozi bwa FERWAFA burimo gukora igenzura kugira ngo hamenyekane igihe uyu mukino uzongera gukinirwa. Abafana b’amakipe yombi barasabwa gutegereza itangazo rizemeza itariki nshya y’umukino.

Tuzakomeza gukurikirana iby’uyu mukino tukageza ku bafana amakuru mashya igihe azaba atangajwe.

Umukino wagombaga guhuza Mukura VS na Rutsiro FC Wasubitswe Bitewe n’Imvura Nyinshi

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *