Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yashimye uruhare rw’ingenzi abarimu bagira mu iterambere ry’igihugu, by’umwihariko mu kurema umuntu ufite ubushobozi bwo gufasha igihugu kugera ku majyambere. Yabigarutseho tariki ya 13 Ukuboza 2024, ubwo u Rwanda rwizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu ku rwego rw’igihugu.
Dr. Ngirente yavuze ko abarimu atari abo kwigisha amasomo gusa, ahubwo ko banigisha indangagaciro n’imyitwarire myiza, bigatuma abana bavamo Abanyarwanda b’ejo hazaza. Yongeyeho ko ibyagezweho mu myaka 30 ishize byose byashobotse kubera uruhare rw’abarimu bigishije abana b’igihugu, bakabaha ubumenyi bwifashishwa mu kubaka inzego zinyuranye.
Yagize ati: “Umwana w’Umunyarwanda agira indangagaciro n’ubumenyi byuzuzanya, kandi ibyo byose biva ku mwarimu wamutoje. Ababyeyi babyara abana ariko umwarimu ni we urema umuntu muzima wubaka igihugu.”
Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko aho abarimu batuye hagaragaza itandukaniro kubera ubumenyi bafite. Ati: “Umudugudu utuyemo umwarimu ukwiye gutandukanye n’undi udafite mwarimu. Abarimu bigira umusemburo w’iterambere aho batuye, bakaba urugero rwiza mu gutanga ibitekerezo bihindura imibereho y’abandi.”
Veronique Uwambaje, wavuze mu izina ry’abarimu, yashimiye Leta y’u Rwanda ku ngamba yafashe mu kuzamura imibereho yabo, zirimo kongera imishahara no gushyigikirwa na Koperative Umwarimu SACCO, ibaha inguzanyo zihendutse zibafasha kwiteza imbere.
Abarimu basezeranyije ko bazakomeza gushyira imbaraga mu guteza imbere ireme ry’uburezi, rizaba umusingi w’ubukungu bw’u Rwanda mu cyerekezo cya 2050.
Leave a Reply