Uwahoze ari umutoza wa Kenya, Adel Amrouche, yamaze kumvikana n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) na Minisiteri ya Siporo, aho agiye gutoza Amavubi.
Amakuru aturuka mu buyobozi bwa FERWAFA avuga ko Amrouche, ukomoka muri Algeria ariko ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, ari we watoranyijwe mu batoza batatu bari mu cyiciro cya nyuma cy’abashakaga gutoza ikipe y’igihugu Amavubi nubwo hatangajwe igihe Azamara atoza Amavubi.
Umwe mu bakozi ba FERWAFA yagize ati:
“Twari tumaze iminsi dushaka umutoza ukwiriye Amavubi. Amrouche yari umwe mu bo twaganiriye kandi nyuma y’ibiganiro twemeranya ko azaba umutoza.”
Yakomeje avuga ko gutoranya Amrouche ari ugutanga ubutumwa ko FERWAFA ishaka guhindura icyerekezo, izana umutoza ufite ubunararibonye ku Mugabane wa Afurika.
Amrouche ni umutoza ufite Licence ya UEFA Pro. Yari asanzwe ashinzwe gutoza abandi batoza mu Bubiligi, aho yahaye amasomo abatoza barimo Luc Eymael wanyuze mu Rwanda ndetse nabandi benshi bagiye batandukanye.
Uyu mutoza muri 2007-2012 yatoje Burundi, agira uruhare mu kohereza abakinnyi barenga 15 i Burayi barimo Papy Faty na Saido Ntibazonkiza. Muri 2014: Yayoboye Kenya yegukana CECAFA Kagame Cup, atsinda u Rwanda inshuro ebyiri. Muri CAN iheruka yayoboye Tanzania akoresheje ikipe y’abakinnyi bakiri bato , muri CAFyarumwe mu mpuguke eshanu zakoranaga na Arsène Wenger mu guteza imbere ruhago ku Isi.
Amrouche yari aherutse gutsinda CAF yari yaramuhagaritse kubera amagambo yatangaje mu Mikino y’Igikombe cya Afurika (CAN) kubera amagambo Atari meza yatangaje ku Igihugu cya Maroco avuga ko amakipe y’abarabu abasifuzi bakunda kuyibira bigatuma CAF imufatira ibihano ndetse murabyibuka ko na Tanzania yaje kumwirukana hagati mu irushanwa bavuga ko ysebeje izina ry’igihugu batamwihanganira.
.
Amavubi ari kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi tariki 17 Werurwe 2025: Rwanda vs Nigeria tariki 24 Werurwe 2025: Rwanda vs Lesotho
Iyo mikino yombi izabera kuri Stade Amahoro, kandi biteganyijwe ko Amavubi azatangira umwiherero mu minsi 10 iri imbere.
Niba Amrouche yemera burundu akazi ke gashya, azaba afite inshingano zikomeye zo kuzamura urwego rw’Amavubi no guharanira itike y’Igikombe cy’Isi. Ndetse akanafasha uRwanda kuba rwasubira mumukino yanyuma y’igikombe cya Africa,icyindi uyu mugabo azwiho nukohereza abkinyi benshi gukina k’umugabane w’uburayi dore ko hari nabamwe badatinya kumwita umu ajenti w’abakinyi.

Umunya Algeria Adel Amrouche niwe ugiye gutoza Amavubi

Afite umukoro wo kujyana ikipe amavubi mugikombe cy’Isi