Kuri uyu wa Gatatu, Tour du Rwanda 2025 yakomeje ku munsi wayo wa kane hakinwa agace ka Gatatu kahagurutse i Musanze saa tanu zuzuye, gasorezwa i Rubavu ku ntera y’ibilometero 121 maze Umunya-Australia Brady Gilmore yongera kwisubiza Agace ka Gatatu Tour du Rwanda 2025 Musanze-Rubavu nyuma y’uko k’umunsi w’ejo yari yegukanye agace ka Kabiri kavaga Kigali kerekeza I musanze.
Aka gace ka gatatu kari kitezwe cyane nyuma y’uko agace ka kabiri kavaga i Kigali kerekeza i Musanze ari agace abanyarwanda bari bagiye bagerageza kwitwara neza ariko birangira bitabakunduye,aka gace kari kitezwe ko haricyo bakora ariko nubundi bongeye kuyobora igihe kinini abasore barimo Mugisha Moise ariko nabwo byarangiye nabwo aba basore bitabakundiye.
Isiganwa ryatangiye ryihuta cyane, aho abakinnyi batandukanye bagerageje kugaba ibitero kare. Tuyizere Etienne (Java-InovoTec) na Lorot Amani bahise bazamura umuvuduko bagerageza gutandukana n’igikundi, ariko ntibabashije kurinda uyu mwanya igihe kinini.
Ku kilometero cya 4, abakinnyi Debay (Ethiopia), Tuyizere Etienne (Java-InovoTec), Niyonkuru Samuel (Amani) na Munyaneza Didier (Rwanda) bagiye imbere, bashyiramo ikinyuranyo kinini cy’iminota 5 n’amasegonda 10 ugereranyije n’igikundi cyari kibakurikiye.
Munyaneza Didier yaje kwisongamo amanota y’Umusozi wa mbere yatangiwe i Gataraga, anegukana n’amanota ya Sprint ya mbere yabereye kuri Auberge i Rubavu.
Nyuma yaho, Niyonkuru Samuel yabashije kuva mu gikundi cyari kimaze gushaka gutandukana, ajya imbere wenyine, ariko igikundi cyaje kumufata.
Iminota ya nyuma y’isiganwa
Mu bilometero 6 bya nyuma, Nahom Araya ukinira Eritrea yagerageje gutoroka, asigaho abandi maze yegukana amanota y’Umusozi wa Kane muri Rambo.
Nyuma yo gufatwa, isiganwa ryahinduye isura, maze Brady Gilmore wa Israel Premier Tech afata umwanya wa mbere, yegukana agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2025.
Uyu mukinnyi ni nawe wari wegukanye agace ka kabiri, bityo bikomeza kumushyira mu mwanya mwiza wo guhatanira igihembo cy’umukinnyi wa mbere muri iri siganwa.
Manizabayo Eric wa Java-InovoTec ni we Munyarwanda usoreje hafi i Rubavu aho yabaye uwa cyenda yasizwe amasegonda atandatu.
Abakinnyi ba mbere ku rutonde rusange
1. Fabien Doubey (TotalEnergies): 9h57’36”
2. Joris Delbove (TotalEnergies): +1″
3. Oliver Mattheis (Bike Aid): +3″
4. Brady Gilmore (Israel Premier Tech): +6”
5. Henok Mulubrhan (Eritrea): +10”
6. Adria Pericas (UAZ): +12″
7. Moritz Kretschy (Israel PT): +12″
8. Milan Donie (Lotto Development Team): +16”
9. Oliver Peace (DPP): +22”
10. Yoel Habteab (Bike Aid): +25”
11. Masengesho Vainqueur (Rwanda): +27″
.
.
15. Manizabayo Eric (Java-InovoTec): +42″
18. Mugisha Moise (Team Rwanda): +2’07″
.
.
.
68. Ruhumuriza Aime (May Stars): +39’20”
Tour du Rwanda ya 2025 izakomereza ku munsi wa Kane, hakinwa agace ka Kane kazava Rubavu kerekeza i Karongi ku ntera y’ibilometero 97.
Umukinnyi wambaye umwambaro w’umuhondo wahembwe na Visit Rwanda: Fabien Doubey (TotalEnergies)


Umukinnyi wegukanye Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2025 wahembwe na Amstel: Brady Gilmore (Israel Premier Tech)




Umunyarwanda mwiza mu isiganwa: Masengesho Vainqueur (Team Rwanda)


Umunya-Australia Brady Gilmore yongeye kwisubiza Agace ka Gatatu Musanze-Rubavu



Mugisha Moise ubwo yageraga Ibusogo yasuhuje abana be b’impanga


