Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Umunya-Tunisia Ben Moussa ugiye gutoza Police FC ngo agiye kuyubakira ku basore barimo Imanishimwe Djabel na Kwitona Allain Baka batwaranye igikome muri APR FC

Umunya-Tunisia Ben Moussa ugiye gutoza Police FC ngo agiye kuyubakira ku basore barimo Imanishimwe Djabel na Kwitona Allain Baka batwaranye igikome muri APR FC

Umunya-Tunisia Ben Moussa wabaye umutoza w’ungirije muri APR FC ndetse akaza no kuba umutoza mukuru muri iyi ikipe nyuma y’uko uwari umutoza wayo  Adil Mohammed yaramaze kugenda, Bikarangira anayifashije gutwara igikombe cya Shampiyona batanatsinzwe umukino n’umwe.

Uyu Ben Mussa ugiye gutoza Police FC amakuru dukesha igihe n’uko ikipe agomba kuyubakira ku abakinnyi barimo Imanishimwe Djabel wari na Kapiteni wa APR FC 2022/2023 ubwo Ben Moussa yarwaranaga na APR FC igikombe cya shampiyona, kandi ngo agomba kuzana Ndashimiye Diuedone bakunze kwita Nzotanga hamwe na Kwitonda Allain Baka baherutse gusezererwa na APR FC, ngo uyu mutoza dore ko yabatoje asanzwe abazi cyane ngo nibo agomba kubakiraho ikipe ya Police FC.

Ben Moussa N’umwe mu batoza bagiye ahanini bafasha abakinnyi babanyarwanda kubona amaikipe muri Tunisia, bamwe mubo yafashije harimo Muhire Anicet, Mugisha Bonheur, ndetse na Imanishimwe, byitezwe ko ashobora kuzagumya gufasha Abanyarwanda kubona amakipe yo hanze by’umwihariko muri Tunisia.

Ben Moussa  yasimbuye Mahami Vicent uherutse gutandukana n’ikipe ya Police, Police FC hagiye havugwamo abatoza benshi Cyane Harimo n’umutoza Adil Mohammed ndetse na  Guy Bukasa gusa byarangiye Ben Moussa ariiwe uhawe amahirwe yo kuba umutoza mushya akaba yasinye imyaka ibiri yose kuko azageza muri 2027.

Ubusanzwe  Erradi Adil Mohammed niwe wahabwaga amahirwe yo gutoza Police ariko ngo bigendanye n’imyitwarire yagaragaje muri APR FC byaje kurangira ikijyanye n’imyitwarereye batayishimye biba ngombwa ko bahita uyu Beni Moussa, Amakuru dukesha Igihe n’uko uyu Mutoza yamaze kumvikana na Police FC ko kandi agomba gutangira akazi mu cyumweru Gitaha, andi Makuru kandi ngo impamvu Police FC yagendeyeho iha Beni Moussa akazi n’uko yemeye amafaranga bamuhaga  kandi akaba yemera gukorana gukorana n’abakinnyi ndetse n’abatoza azahabwa.

Ben Moussa ngo asanzwe akunda cyane Allain Baka kuburyo kumuzana muri Police ngo bishoboka cyane

Imanishimwe Djabel wasoje amasezerano mu ikipe yarasanzwe akinira arimo gushakwa na Police FC ibifashijwe n’umutoza Ben Moussa.

Police FC kandi ngo irashaka gusinyisha Ndyishimiye Dieudonne uherutse gusezererwa na APR FC

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *