Umunya Benin Uba mu bufaransa Angelique Kidjo na Davido wo muri Nigeria bamaze kuba abahanzi bo muri afurika bagejeje ku mubare munini wo gutaramira mu bihugu byinshi ku isi yose kuva batangira umuziki kugeza mu mwaka wa 2025.
Uyu munya Benin utajya yiburira uduhigo dukomeye mu muziki haba mu gukurikirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga ze dore ko Ari mu batangiye umuziki mu myaka yo hambere agwa mu ntege Davido uyoboye uru rutonde.
Davido uri ku mwanya wa Mbere amaze gutaramira mu bihugu bigera kuri 71, aha ni ukuvuga ko harimo ibihugu yagiye akoreramo ibitaramo Inshuro nyinshi bityo ubwikube bw’ibitaramo amaze gukora byose kugiteranyo ni amagana.
Angelique Kidjo ukunda kuba mu bihugu by’uburayi uri ku mwanya wa Kabiri we amaze gukora ibitaramo byinshi ariko habazwe igihugu kimwe ku kindi ni ibihugu 59 ariko akaba Ari kuribwa isataburenge na Rudeboy wabaye nu itsinda rya P square ryo muri Nigeria umaze gutaramira mu bihugu bigera kuri 55 we akaba ku mwanya wa gatatu.
Burnaboy nawe wo muri Nigeria amaze kugira ibihugu 51 cyakora umuvuduko ariho bishobora kuzamuka cyane mu gihe gito kuko Ari we muhanzi muto watangiye umuziki mu gihe gito gishize uri kuri uru rutonde uyu Ari ku mwanya wa Kane.
Mr nawe wahoze muri P square Ari ku mwanya wa Gatanu ku bihugu 50 amaze gutaramiramo kugeza ubu aho akurikirwa na Wizkid uri ku mwanya wa Gatandatu na Diamond platnumz uherutse gutaramira mu bwongereza umaze gutaramira mu bihugu 46 akaba nawe muhanzi wo muri afurika y’iburasirazuba wenyine ugaragara muri aba bahanzi.
