Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), António Guterres, yagize Umunyarwanda Anthony Ngororano Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni muri Madagascar. Guverinoma ya Madagascar yemeje ishyirwaho rye ku wa 1 Werurwe 2025, ashingiye ku bunararibonye afite mu gukorera imiryango mpuzamahanga mu gihe cy’imyaka irenga 20.
Anthony Ngororano yari asanzwe ahagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) guhera tariki ya 11 Nyakanga 2022. Mbere y’aho, yabaye uhagarariye UNDP muri Mauritania, aho yagaragaje ubuyobozi bukomeye mu guteza imbere iterambere rirambye haba mu nzego za Loni no mu rwego rw’abikorera.
Mu mirimo yakoze, yabaye Umuyobozi w’Ibiro by’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mibereho Myiza y’Abaturage (UNFPA) i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yabaye kandi Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Afurika muri UN Women muri New York, akanahagararira iryo shami muri Haiti. Muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yakoreye inzego zitandukanye za Loni, aho yagaragaje ubunararibonye mu miyoborere mpuzamahanga no guteza imbere iterambere ry’abaturage.
Mu Rwanda, Ngororano yabaye Umujyanama Mukuru wa Minisitiri w’Intebe mu by’Ubukungu ndetse akagira inshingano nk’Umunyamabanga Uhoraho. Yanakoze muri UNDP nk’umujyanama mu byerekeye Politiki, Igenamigambi na Gahunda muri Nigeria, Zambia n’u Rwanda. Yagize uruhare mu gutanga inama no gushyiraho ingamba zigamije iterambere rirambye.
Mbere yo kwinjira muri Loni, Ngororano yakoze muri Banki ya Citigroup N.A muri Kenya no muri Tanzaniya. Yatangiye umwuga we muri Minisiteri y’Imari, Igenamigambi n’Iterambere ry’Ubukungu muri Uganda.
Mu bijyanye n’amashuri, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s Degree) mu bijyanye n’Ubukungu bugamije Iterambere yakuye muri Kaminuza ya East Anglia, ndetse n’iy’Ububanyi n’Amahanga yakuye muri Kaminuza ya Sussex mu Bwongereza. Yakuye kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Bukungu muri Kaminuza ya Edinburgh.
Iri tangazo ni intambwe ikomeye kuri Anthony Ngororano n’u Rwanda muri rusange. Kuba agizwe Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni muri Madagascar bigaragaza icyizere afite mu miyoborere mpuzamahanga n’ubushobozi mu guteza imbere iterambere rirambye muri Afurika.
