Umunyarwenya Trevor Noah yatorewe kuyobora ibirori bya Grammy awards 2025, ibirori ngaruka mwaka bizanatangwa muri uyu mwaka nkuko bisanzwe bigenda. Trevor Noah ni umunya afurika y’epfo gusa asanzwe atuye muri America Ari naho akorera imirimo ye ya buri munsi harimo n’urwenya rwamugize ikirangirire ku isi yose.
Ababifite mu inshingano muri Grammy batangaje ko Uyu munyarwenya azayobora ibi birori byo gutanga ibihembo nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohotse.
Trevor Noah Agiye kuyobora ibirori nk’ibi ku nshuro ya Gatanu yikurikiranya, kuko yanabiyoboye mu mwaka wa 2021,2022,2023,2024 n’Uyu wa 2025 Agiye kubikora.
Grammy awards itangwamo ibihembo mu byiciro bitandukanye, aho hahembwa abahize abandi mu byiciro bahagarariye. Bimwe mu byiciro birimo ni nka Alubumu Nziza y’umwaka, umuhanzi ukizamuka mwiza w’umwaka, Indirimbo Nziza y’umwaka ndetse n’ibindi byinshi mu njyana zitandukanye.
Mu mateka y’u Rwanda umunyaRwanda umwe niwe wateye intambwe agatinyuka gutanga ubusabe bwo guhabwa amahirwe yo guhatana muri ibi bihembo.
Uwo yari umuhanzi ukizamuka witwa Element usanzwe Uzwi mu gutunganya umuziki mu Rwanda, Element yaciye mu nzu zitunganya amajwi nka Country record nyuma ayivamo ajya muri 155 AM ya Coach Gael.
