Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Umunyeza Ntwari Fiacre yafunguye k’umugararo irero rye ry’igisha umupira w’amaguru riherereye mukarere ka Musanze

Umunyeza Ntwari Fiacre yafunguye k’umugararo irero rye ry’igisha umupira w’amaguru riherereye mukarere ka Musanze

Umunyeza w’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’ikipe ya Kaizer Chiefs yo muri Africa y’Epfo Ntari Fiacre yatangije ku mugaragaro irero rye ryigisha umupira w’amaguru yise”Ntwari Foundation”.

Ku munsi wejo kuwa Gatandatu  nibwo uyu musore Ntwari Fiacre yafunguye k’umugaragaro iri rerero ,n’igikorwa cyaberereye aho iri rerero rizajya rikorera ari naho yazamukiye mu karere ka Musanze.

Iri rerero rigizwe n’amatsinda y’abana mu byiciro bigeye bitandukanye birimo abari hagati y’imyaka 10 na 1, abatarengeje imyaka 15 n’abatarengeje imyaka 18, Ubwo Ntwari yafunguraga iri rerero yatangaje ko intego ye ari uguteza imber impano z’abana b’Abanyarwanda kugira ngo iri imbere bazabashe kubona imyanya mu makipe  mu igihugu imbere ndetse no hanze yacyo.

Yatangaje ko kandi impamvu yahisemo kurijyana iwabo mu karere ka Musanze aruko ariho nawe yatangiriye urugendo rwe rwo gukina umupira w’amaguru , akaba ari naho yagiriye ibihe byinshi byiza by’ingezi mbere y’uko amakipe atangira kumurambagiza akaba ariho yakuriye.

Ntwari Fiacre uru mu biruhuko mu Rwanda  nibwo yatangaje k’umugaragaro ko afunguye irero ryigisha umupira w’amaguri yise”Ntwari Foundation”.

Kugeza ubungu kubijyanye n’amakuru ya Ntwari Fiacre ugomba gutanduka na  Kaizer Chiefs cyngwa se akaba yakomezanya nawe mu gihe haba haribyo bumvikanyeho, gusa mu minsi yashize uyu muzamu abinyujije k’urukuta rwe rwa Instagram yaciye amarenga yo gutandukana n’iyi kipe yagiriyemo ibihe bitari byiza kuva yayigeramo umwaka ushize aguzwe muri TS Galaxy.

Kugeza ubungubu Ntwari Fiacre niwe muzamu wa mbere w’ikipe y’igihu Amavubi, mu minsi ishize hagiye havugwa amakuru y’uko ashobora kwerekeza k’umugabane w’iburayi haramakipe ari kumushaka harimo n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri mu Gihugu cy’Ubufaransa, gusa ibyaho azerekeza kugeza ubungubu ntago haramenyekana.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *