Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Adel Amrouche, yahamagaye urutonde rw’abakinnyi bazakina na Nigeria na Lesotho

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Adel Amrouche, yahamagaye urutonde rw’abakinnyi bazakina na Nigeria na Lesotho

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Adel Amrouche, yahamagaye urutonde rw’abakinnyi bazakina imikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho u Rwanda ruzahura na Nigeria na Lesotho.

Urutonde rw’abahamagawe rurimo abanyezamu bane: Ntwari Fiacre (Kaizer Chiefs), Buhake Clement Twizere (Illesnaes/Kisa), Wenssen Maxim Kali Nathan na Ishimwe Pierre (APR FC). Aba banyezamu bazaba bashinzwe gukumira ibitero by’amakipe bahanganye.

Mu bwugarizi, Amavubi azifashisha abakinnyi nka Omborenga Fitina (Rayon Sports), Byiringiro Jean Gilbert na Nshimiyimana Yunusu (APR FC), Bukiniga Hakim (Rayon Sports), Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli), hamwe na Niyomugabo Claude na Mutijima Ange (APR FC). Abo bazaba bashinzwe kurinda izamu no gukumira ba rutahizamu b’amakipe bazakina na yo.

Mu kibuga hagati, umutoza yahamagaye abakinnyi barimo Bizimana Djihad (Al Ahli Tripoli), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Mugisha Bonheur (Stade Tunisien), Rubanguka Steve (Al Nloom), Kwizera Jozea (Rhode Island), Mugisha Gilbert (APR FC), Iraguha Hadji na Muhire Kevin (Rayon Sports), hamwe na Guellette Samuel Leopold (Raja La Louviere). Aba nibo bazaba bagenzura umukino hagati mu kibuga.

Mu busatirizi, Amavubi azifashisha Nsabimana Innocent (Sabail FK), Mugisha Didier na Habimana Yves (Police FC), Rafael York (ZED FC), Manishimwe Djabel (Al-Wasl), Sahabo Hakim (KFCO Beerschot), na Ishimwe Anicet (Olympique Béja). Aba bazashaka ibitego byafasha u Rwanda gutsinda iyi mikino.

Umunyezamu Ishimwe Pierre, Manishimwe Djabel na Hakim Sahabo bongeye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Adel Amrouche agiye gutangira gutoza Amavibi yacyira Nigeria kuri stade Amahoro kuri 1.03.20

Amavubi afite amanota 7 aho anganya South Africa,nugutegereza tukareba uko azitwara niba yazajya mu gikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri America na Mexico.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *