Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Politike > Umutwe wa M23 washyikirije Ingabo z’u Rwanda , abarwanyi b’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR harimo n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.

Umutwe wa M23 washyikirije Ingabo z’u Rwanda , abarwanyi b’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR harimo n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.

Mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), abarwanyi b’Umutwe wa FDLR bakomeje gutakaza ububasha. Ku wa 1 Werurwe 2025, abarwanyi 15 b’uyu mutwe w’iterabwoba bashyikirijwe Ingabo z’u Rwanda (RDF) nyuma yo gufatwa ku rugamba bari kumwe n’Ingabo za FARDC, iza SADC, iz’u Burundi, SAMIDRC na Wazalendo mu rugamba rwo guhangana na M23.

Aba barwanyi bayobowe na Brig Gen Gakwerere na Maj Ndayambaje Gilbert, bagejejwe mu Rwanda banyuze ku mupaka wa La Corniche uhuza Umujyi wa Goma na Rubavu. U Rwanda rwavuze ko aba barwanyi babanza gukorwaho iperereza, kugira ngo harebwe uruhare rwabo mu byaha bitandukanye birimo ibitero byagabwe ku Rwanda ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu bihe byashize, FDLR yagiye ihungira mu mashyamba ya RDC nyuma yo gukomeza kurwanywa n’Ingabo z’u Rwanda no gutakaza abarwanyi. Mu ntambara yabaye tariki ya 27 Mutarama 2025, ubwo M23 yigaruriraga Umujyi wa Goma, habaye imirwano ikaze hagati y’uyu mutwe n’Ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bayo barimo FDLR, ingabo z’u Burundi, iza SADC, SAMIDRC n’abacanshuro baturutse mu Burayi. FARDC yari ifite umugambi wo gutsinda M23 hanyuma igakomeza ku butaka bw’u Rwanda igamije guhirika ubutegetsi.

Gusa, uyu mugambi warapfubye kuko Ingabo za M23 zashoboye kwigarurira ibice byinshi byari birinzwe na FARDC. Ibi byatumye bamwe mu barwanyi ba FDLR bahungira mu mashyamba ya Walikale, Lubero na Mwenga, mu gihe abandi bakomeje kwihishahisha mu Ishyamba ry’Ibirunga no mu Mujyi wa Goma.

FDLR ni umutwe w’iterabwoba ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu mezi ashize, abarwanyi b’uyu mutwe bagize uruhare mu kurasa ibisasu ku butaka bw’u Rwanda, igikorwa cyahitanye abantu 16 kigakomeretsa abandi 161. Ibyo bisasu byangije inzu 293 n’amashuri arindwi, byose bikaba byari mu mugambi wa Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, wo kugaba igitero ku Rwanda.

Nubwo u Rwanda rwakumiriye ibisasu byinshi byatewe ku butaka bwarwo, ingaruka byagize ku baturage zagaragaje uburyo iterabwoba rya FDLR rikomeje gukwirakwiza umutekano muke mu karere.

Nyuma yo kugezwa mu Rwanda, bamwe mu barwanyi ba FDLR bagomba gukurikiranwa n’ubutabera bitewe n’uruhare bagize mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi. Abasize bakoze Jenoside bazashyikirizwa inkiko kugira ngo bisobanure ku byaha baregwa.

Abataragize uruhare muri Jenoside cyangwa ibitero biheruka ku Rwanda bazajyanwa mu Kigo cya Mutobo, aho bazahabwa amasomo y’uburere mboneragihugu no gukunda igihugu, mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe. U Rwanda rusanzwe rufite gahunda yo guha amahirwe abahoze mu mitwe y’inyeshyamba bagahitamo gutaha, aho bahabwa amahugurwa agamije kubafasha kwinjira mu buzima busanzwe.

Hari abavuga ko FDLR yashyizweho iherezo, ariko kuba abarwanyi bayo bagifatwa mu bikorwa by’urugamba bigaragaza ko uyu mutwe ugihari. Nubwo u Rwanda rukomeje gutanga ubutumwa bwo gukangurira abawugize gutaha, bamwe bakomeza kwifatanya n’ibikorwa by’iterabwoba bigamije guhungabanya umutekano mu karere.

Guverinoma y’u Rwanda yakomeje gutangaza ko abashaka guhungabanya umutekano w’Igihugu batazigera babigeraho. Ubutumwa bw’u Rwanda bugira buti: “Abari mu mitwe y’inyeshyamba bakwiye kwisubiraho, bagataha bagafatanya n’abandi kubaka Igihugu, kuko urugamba barwana rutazabahira.”

Mu gihe FARDC na bagenzi bayo bakomeje kwihisha inyuma y’ibikorwa bya FDLR, u Rwanda rwemeza ko rugiye gukomeza gukumira ibyo bikorwa kugira ngo abanyarwanda bakomeze kugira amahoro.

Join us our whatsapp channel for more updates 

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *