Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Ubukungu > Uruganda rwa Apple nirwo rufite icyicaro gihenze ku isi

Uruganda rwa Apple nirwo rufite icyicaro gihenze ku isi

Apple ni uruganda rukora Ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefone,amasaha n’ibindi ruzwiho kugira ibikomeye birushyira mu izitunganya zikanageza ku isoko ibifite agaciro ko hejuru.

Uru ruganda kuri ubu rumaze Kubaka izina ku isi mu inganda zihenze aho ruhagarariye ibindi bigo mu kugira ibyicaro bihenze ku isi.

Kuva ku mwanya wa Mbere kugeza kuwa Gatanu ni ibi byicaro by’ibigo bitandukanye bifite agaciro kanini hatabariwemo ibicuruzwa byazo biri ku isoko

Ku mwanya wa Gatanu hari icyicaro cya DJI gikora ibintu bitandukanye birimo iby’ikoranabuhanga nk’indege nto rukaba rufite ikicaro gikuru mu ubushinwa kikaba gifite agaciro ka Miliyoni 500 z’amadorali.

Ku mwanya wa Kane hari icyicaro cya Tecent gifite ibikorwa bifatwa nk’ibikomeye cyo kiri ku gaciro ka Miliyoni magana atandatu y’idorali.

Nike ni urundi ruganda rukora inkweto,imyenda ya siporo n’ibindi byiganjemo ibyambarwa cyane ko rukorana bya hafi n’amakipe akomeye ku isi rwo rufite ikicaro gikuru gifite agaciro k’asaga Miliyari imwe y’amadorali ku mwanya ruriho wa gatatu.

Ikicaro cya Amazon ni Icya Kabiri aha gicuruza ibintu byinshi binyuze ku rubuga rwacyo na murandasi muri rusange nacyo kiri mu bikunzwe kubera ibyo kigeza ku bantu cyo gihagaze agaciro Kagera kuri Miliyari ebyiri na Miliyoni magana atanu z’amadorali.

Ku mwanya wa Mbere hari ikicaro gikuru cy’uruganda rwa Apple rukora iby’ikoranabuhanga nka telefone zikomeye Kandi zihenze ku isoko uri rwo ikicaro cyarwo ubu gifite agaciro ka Miliyari Eshanu z’amadorali.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *