Washington D.C., 27 Kamena 2025 – Urukiko Rukuru rw’Amerika (Supreme Court) rwafashe icyemezo gikomeye ku burenganzira bw’ababyeyi, rwemeza ko bemerewe gusaba amashuri gukura abana babo mu masomo bigisha ku buzima bw’abantu ba LGBT (Lesbian, Gay, Bisexual, Transgender n’abandi), igihe ibyo bigishwamo binyuranyije n’imyemerere y’ababyeyi ishingiye ku idini cyangwa ku ndangagaciro z’umuryango.
Icyemezo cyafashwe ku bwiganze bw’amajwi 6 kuri 3, kije gikurikira urubanza rw’ababyeyi bo muri Maryland bavugaga ko abana babo bigishwa ibitabo bivuga ku myitwarire cyangwa imibereho y’ababana bahuje igitsina nta bwumvikane bwatanzwe.
Umucamanza mukuru Samuel Alito, ni we wanditse umwanzuro w’uru rubanza, ashimangira ko Leta idashobora gutegeka abana kwitabira inyigisho zinyuranyije n’imyizerere yabo.
“Uburenganzira bw’ababyeyi bwo kurinda imyemerere y’abana babo ni ingenzi. Leta ntigomba kubategeka kwakira amasomo ahabanye n’indangagaciro zabo zishingiye ku idini cyangwa umuco,” – Alito.
Abacamanza baturuka ku ruhande rwa liberal nka Sonia Sotomayor na Ketanji Brown Jackson banenze icyo cyemezo, bavuga ko gishobora gutiza umurindi ivangura rikorerwa abanyeshuri ba LGBT ndetse kigasubiza inyuma intambwe yari imaze guterwa mu kurengera uburenganzira bwa buri wese.
Sotomayor yagize ati: “Ibi ni nko kwemeza ko abana bamwe badakwiriye kumenya ko ubuzima burimo ubwoko butandukanye bw’abantu. Ni ugushyigikira guheza n’ubujiji.”
Iki cyemezo kivugisha benshi haba imbere muri Amerika no mu ruhando mpuzamahanga, aho bamwe babibona nko kurengera uburenganzira bw’ababyeyi, abandi bakabifata nk’iturufu yo guheza ibitekerezo bitandukanye n’imyizerere rusange, bityo bikabangamira ubwisanzure bw’abana mu burezi.
Hari impungenge ko amasomo y’uburere mboneragihugu ashobora kugabanywa cyangwa gusubirwamo mu buryo bujyanye n’igitutu cy’imiryango ifite imyemerere idasanzwe, cyane cyane mu mashuri ya Leta.
Uru rubanza ni urugero rugaragaza uko Amerika ihanganye n’impaka hagati y’indangagaciro za kera n’uburenganzira bushya bugaragazwa n’imibereho y’abantu. Nubwo ababyeyi bahawe ijambo, haracyari icyuho hagati yo kurinda imyemerere y’umuryango no kurengera abana bafite imitekerereze cyangwa imyitwarire itandukanye.
Iki cyemezo cy’Urukiko Rukuru kizagira ingaruka ku burezi, politiki, n’icyerekezo cy’ubwisanzure mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.