Urukundo rwa Burna boy n’umukunzi we rwarwaniyemo imbwa nyuma y’igihe baryohewe n’umubano.
Nyuma y’igihe kitarenze ukwezi umuhanzi w’umunya Nigeria Burna boy aryohewe n’urukundo n’umuhanzikazi w’umunya Amerika chloe Bailey, ibyabo byongeye Byongeye gusubira irudubi mu kanya gato.

Byagaragaye ko uyu mukobwa uri mu bakunzwe muri leta zunze ubumwe atagicana uwaka na Burna boy ubwo yarekaga kumukurikira(Burnaboy) kuri Instagram ye,Ikimenyetso cy’uko batagihuza nk’uko byahoze.
Ibi bibaye mugihe Hari hashize igihe gito uyu muhanzi Burna boy ashinjwa n’inkumi yo mu gihugu cyabo kumuha ibyishimo by’umubiri ariko ntamuhe ibyo yari yamusezeranyije.
Ibyo biri mu ibikekwa nk’inkomoko yo kudahuza muri ibi bihe hagati y’aba bahanzi bari bamaranye iminsi mu rukundo rwavuzweho byinshi nyuma y’amafoto y’ibihe bagiranye yiyongereyeho imitoma iryoshye.
Kugeza ubu uyu muhanzi Burna boy kuri uyu wa 1 werurwe 2025 yakoreye igitaramo bikomeye muri Kenya cyiswe Madfun Xperience.

Burna boy urukundo ruri kumubihira

Chloe Bailey ntabwo agikurikira Burna boy