Umuramyi Israel mbonyi akomeje kugaragaza ko usibye kuramya no guhimbaza imana ashobora guhagararira abahanzi nyaRwanda aho rutoroshye ku kijyanye n’umufana.

Umuririmbyi akaba umuramyi Israel Mbonyi urukundo rukomeje kumubera ndengamipaka kubera ibihangano bye binyura imitima y’abagerageje gusogongera ku butumwa bwo mu ndirimbo ze haba mu Rwanda no hanze y’u Rwanda.
Mugihe ukwezi kwa Kane kuri kugana ku musozo abahanzi batandukanye bagiye bashyira hanze ibihangano byabo byiganjemo indirimbo bari kugaragarizwa urukundo ku mbuga zabo zicuruza imiziki zirimo na Youtube ari nayo Israel mbonyi ari kumvwaho cyane.
kugeza uyu munsi tariki ya 19 Ku rutonde ruri hanze Israel mbonyi niwe munyarwanda wenyine ugaragaraho mu bari kurebwa cyane mu gihugu cya Kenya aho anasanzwe afite abakunzi batagira ingano aho aza ku mwanya wa 12 ku rutonde rw’abahanzi barenga 30 barimo n’abo muri leta zunze ubumwe za Amerika.
Mu icamake reka turebe uko uru rutonde ruteye, nuko abahanzi batandukanye barimo kurebwa mu gihugu cya Kenya ku rubuga rwa Youtube muri uku kwezi kwa Mata.
- Harmonize umunya Tanzania
- Diamond platnumz umunya Tanzania
- Marioo umunya Tanzania
- Vybz kartel umunya Jamaica
- Zuchu umunya Tanzania
- Rayvanny nawe wo muri Tanzania
- Bien aime wo muri Kenya
- Will paul wo muri Kenya
- Prince indah
- Mbosso
- Jay Melody
- Israel Mbonyi(Rwanda)
- Chris Brown
- Toxic
- Ruger
inyuma ya israel mbonyi hari abahanzi bakomeye barimo na Bruno Mars wo muri amerika, bivuzeko Mbonyi mu gihugu cya kenya akunzwe kurusha Buri munya amerika wese ukora umuziki ukuyemo Chris brown.

