Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Politike > Urwanda rwacanye umubano n’u Bubiligi, Abadipolomate babwo bahewe amasaha 48 yu kuba bavuye kubutaka bw’u Rwanda

Urwanda rwacanye umubano n’u Bubiligi, Abadipolomate babwo bahewe amasaha 48 yu kuba bavuye kubutaka bw’u Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yahagaritse umubano wose wa dipolomasi n’u Bubiligi, itegeka abadipolomate b’iki gihugu kuva ku butaka bw’u Rwanda mu masaha 48. Iki cyemezo kigomba gushyirwa mu bikorwa ako kanya guhera kuri uyu wa Mbere.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo gusuzuma neza imyitwarire y’u Bubiligi, gikomeje kwerekana imitekerereze ya gikoloni no gutesha agaciro u Rwanda, cyane cyane ku bijyanye n’amakimbirane ari kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

U Rwanda rushinja u Bubiligi gufata uruhande rubangamiye u Rwanda muri ayo makimbirane, gukwirakwiza ibinyoma no gushyigikira ibyemezo bigamije kuruhungabanya. Nubwo umubano wa dipolomasi uhagaritswe, u Rwanda rwatangaje ko ruzubahiriza amahame mpuzamahanga, rugacungira umutekano imitungo n’inyubako z’u Bubiligi biri mu gihugu.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’aho Perezida Paul Kagame yari aherutse kwihanangiriza u Bubiligi ku bwo gukomeza gushishikariza amahanga gufatira u Rwanda ibihano, no kwifatanya na RDC mu gufasha umutwe wa FDLR, usanzwe urwanya u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’abaturage b’i Kigali n’abandi baturutse hirya no hino mu gihugu, Perezida Kagame yagarutse ku ntambara iri kubera muri RDC, avuga ko u Rwanda n’iki gihugu bifite amateka amwe, ariko RDC yanze kuyumva no kuyigiraho.

Perezida Kagame yanenze u Bubiligi, avuga ko ari bwo bwagize uruhare runini mu bibazo byagize ingaruka mbi ku Rwanda, kuva mu gihe cya gikoloni kugeza ubu. Yashinje iki gihugu gukomeza gukandamiza u Rwanda, kugerageza kurugira ingaruzwamuheto, no kurusubiza mu mateka mabi rwanyuzemo.

Yavuze ko u Bubiligi bwatesheje agaciro u Rwanda binyuze no mu kwanga kwakira ambasaderi u Rwanda rwari rwohereje, bushinja uyu mudipolomate kuba atarakoze neza muri RDC. Perezida Kagame yibajije ku cyaha cyaba cyarakozwe n’uyu ambasaderi, asaba Abanyarwanda kwirinda gukomeza kumvira amategeko y’abakoloni.

Yabwiye Abanyarwanda ko igihugu cyabo gihagije kandi cyiteguye kwirwanaho ku muntu uwo ari we wese washaka kugihungabanya. Yasabye abaturage kwiyumvamo ubunyarwanda, bakirinda kuguma mu mwijima w’amateka mabi yazanywe n’ubukoloni.

Mu musozo, u Rwanda rwahagaritse umubano na Belgique kubera imyitwarire irwangisha amahanga, gushishikariza ibihano, no gufasha abanzi barwo. Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kwigenga no kwiyubakira igihugu cyabo badategereje abakoroni.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *