Uwahoze ari umutoza wa APR FC Darko Novic kuri uyu wa Kabiri yagiranye ikiganiro na RadioTV10 aho yagaragaje ko kugira ngono APR FC izabashe kugera mu matsinda ya CAF Champion League aruko byibur yaba ifite abanda bakinnyi 4 bameze nka Djibril Ouattara kandi ko abaona ko abanyamahanga bakina muri shampiyona y’u Rwanda ntacyo barusha abanyarwanda nubundi urwego rwabo ari rumwe.
Yavuze ko Ouattara arirwo rwego rw’umukinnyi w’umunyamahanga u Rwanda rukeneye kugira ngo shampiyona ibashe gukomera
Ati “Djibril Ouattara ni rwo rwego rw’umukinnyi w’umunyamahanga u Rwanda rukeneye kandi utari umwe gusa. Birasaba ko baza ari bane cyangwa batanu. Abameze gutyo nibo bashobora gufasha nibura gutekereza kujya mu matsinda ya CAF Champions League, bitabaye ibyo bizagorana ko muzayageramo.”
Djibril Ouattara yageze muri APR FC m’ukwezi kwa mbere kuva yagera m’u Rwanda yahise rekana itandukaniro rikomeye n’abandi bataka basanzwe baza muri shampiyona yacu aho yabashije gutsinda ibitego 12 mu mikinno 15 yakinnye, anatsinda ibitego 2 m’umikino y’igikombe cy’Amahoro harimo n’icyo yatsinze Rayon Sport k’umukino wa nyuma acenze abakinnyi bane bose.
Uyu mutoza Darco yakomeje avuga ko abanyamahanga benshi baza m’u Rwanda usanga barushwa umusaruro n’abenegihugu basanzwe ko ntatandukaniro berekana ahubwo usanga abanyarwana babarusha cyane.
Ati” Mu Rwanda bikundira amazina kurusha ibindi ariko ntabwo ahagije unarebye ibikombe bitatu APR FC yatwaye uruhare runini ni urw’abakinnyi b’Abanyarwanda kurusha abanyamahanga.”
Darko yatoje APR FC ameze 11 maze bamwirukana habura imikino 2 gusa ngo shampiyona irangire, yabashije kweguka igikombe cy’Amahoro ndtse n’icy’Intwari agenda habura gato ngo yegukane icya shampiyona n’ubwo abakunzi ba APR FC batemeranyaga nawe ku mikinireye itabereye ijisho ahanini ari nacyo cyatumye APR FC ihitamo gutandukana nawe.
Abajijwe kucyatumye atanduka na APR FC yirinze kugira byinshi atangaza,
Ati” Byari byiza kuri njye no kuri APR FC. Muri rusange twaricaye twumvikana gutandukana ariko sinshaka kubivugaho ibintu byinshi.”.

Darko Novic yanze gutanga icyatumye atandukana na APR FC yavuze ko impande zombi zumvikanye

Darko Novic yavuze ko Djibril Ouattara ariwe munyamahanga mwiza APR FC ikeneye abandi bane nkawe