Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Politike > Uwahoze mu Bayobozi ba FDLR Yatangajwe n’Iterambere n’Amahoro mu Rwanda

Uwahoze mu Bayobozi ba FDLR Yatangajwe n’Iterambere n’Amahoro mu Rwanda

Musoni Straton wahoze ari umwe mu bayobozi bakuru b’ishyaka rya FDLR, yasangije abantu ubuhamya bwe n’impinduka yanyuzemo nyuma yo gusubira mu Rwanda mu 2022, amaze imyaka 36 mu buhungiro, cyane cyane mu Budage. Mbere yo gutaha, Musoni ntiyemeraga ibyavugwaga ku iterambere ry’u Rwanda, aho yumvaga ko amafoto n’amashusho byerekanwa kuri internet ari amahimbano.

Musoni yavukiye i Mugambazi, ubu ni mu Karere ka Rulindo, yiga amashuri abanza i Gicumbi, nyuma yiga mu Iseminari nto ya Rwesero. Leta y’u Rwanda yamwishyuriye amashuri yo muri Kaminuza mu Budage aho yaminuje mu bijyanye no gutunganya imijyi n’ibyaro. Mu 2000, Musoni yari mu bashinze umutwe wa FDLR wari ugizwe n’igice cya politiki n’icy’abarwanyi, akaba yaranabaye Visi Perezida ushinzwe politiki.

Mu 2015, we na Ignace Murwanashyaka wari Perezida wa FDLR, bakatiwe n’urukiko rwo muri Stuttgart mu Budage, bahamwa n’ibyaha byo gutanga amabwiriza yo kugaba ibitero mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu 2008–2009. Musoni yakatiwe imyaka 8 y’igifungo. Asoje igihano, yoherejwe mu Rwanda mu Ukwakira 2022, ajyanwa mu kigo cya Mutobo mu Karere ka Musanze, ahatangirwa amasomo y’uburere mboneragihugu n’ubumenyi bugamije gufasha abahoze mu gisirikare gusubira mu buzima busanzwe.

Nyuma y’amezi umunani muri Mutobo, Musoni yasubiye aho akomoka i Gicumbi. Yavuze ko yahuye n’ibitandukanye n’ibyo yari yiteze, kuko yakiriwe neza n’umuryango we, n’abaturanyi ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze. By’umwihariko, yashimishijwe n’uko yakiriwe neza n’umukecuru we w’imyaka 94 n’abandi baturage.

Musoni yagaragaje ko yiboneye ko u Rwanda rwarateye imbere mu buryo budasanzwe, ndetse rurusha ibindi bihugu byinshi byo muri Afurika. Yavuze ko mu gihe yari mu mahanga, we n’abandi bari mu buhungiro bajyaga bavuga ko iterambere ry’u Rwanda ari ibihimbano, amafoto akururwa kuri internet agashyirwa hamwe mu buryo bwo kubeshya. Batekerezaga ko ibyo babona ari ibice bito bya Kigali byonyine, ariko akigerayo yabonye ko bitandukanye.

Yatunguwe n’uko n’uturere tw’icyaro nka Gicumbi twateye imbere, ku buryo yahisemo kuhatura aho gusubira i Kigali nk’uko yari yabanje kubitekereza. Ubu Musoni akora ubuhinzi bw’urutoki n’ubw’amashyamba, kandi avuga ko abayeho neza mu gihugu cye cyamubyaye.

Yasabye abacyibera hanze y’u Rwanda n’abacyihishe mu mashyamba ya Congo gutaha bagafatanya n’abandi kubaka igihugu. Yemeza ko intego bashingiyeho FDLR zitigeze zagerwaho, bityo ko inzira z’intambara zitatanga igisubizo. Nk’umuntu wahoze mu buyobozi bwa FDLR ariko ubu akaba aba neza mu Rwanda, Musoni yemeza ko gutaha ari byo bifite umumaro kurusha kuguma mu mashyamba.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *