Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Vinicius Jr yamaze kwemera kongera amasezerano muri Real Madrid

Vinicius Jr yamaze kwemera kongera amasezerano muri Real Madrid

Umunyamakuru wa Marca witwa José Félix Díaz yemeje ko gahunda yo kongera amasezerano ya Vinicius Jr muri Real Madrid yarangiye, nubwo Vinicius yaravuze ko ashaka gusoka muri Real Madrid akerekeza muri Saudi Arabia kuko hari amakipe menshi yamwifuzaga ndetse ari kumuhaga akayabo k’amafaranga.

Umunyamakuru wa Marca witwa José Félix Díaz yemeje ko Vinicius yamaje kumvikana na Real Madrid ko azongera amaserano impande zombi zamaze kwemeranya, kandi na Vinicius yamajze kwemera kongera amasezerano, ibi uyu munyamakuru yabitangaje nyuma y’uko mu mezi yashije nyuma y’uko Mpappe yinjiraga muri Real Madrid uwitwa Vinicius yagaragaje ko atishimiye kuba muri iyi kipe kuko yabonaga ko atariwe Real igiye kwuitaho ahubwo uwitwa Mbappe ariwe ugiye kuba hejuru bityo atangira kwerekana ko ashaka gusohoka muri iyi kipe, ibyo byakubitiyeho n’uko yaramaze kubura yabonaga ko kuzongera kubona amahirwe yo kuyitwa ari kumwe na Mpappe nawe waje muri Real Madrid ahanini ari nacyo agamije bizagorana kandi yabonaga amurusha izina, ahitamo gutangira kwerekana ko ashaka gusohoka muri iyi kipe.

Kugeza kuri ubungu Vinicius bisa naho yamaze kwiyakira akemera ko Mpappe ayobora agashyira ibintu by’ihangana hasi ndetse no gutekereza cyane akemera kugera amasezerano, Biteganyijwe ko kongera amasezerano ya Vinicius Jr, bizatangazwa nyuma y’imikino y’Igikombe cy’Isi cy’ama-club iri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ikipe ya Real Madri kandi kuri uyu munsi iraza kumanuka mu ikibuga nyuma yaho yatunguwe k’umukino ubanza ikanganya na Al Hilal igitego 1-1, iraza kuba ikina n’ikipe ya Pachuca yo muri Autriche, gusa uyu mukino nanone Alonso araza kuwukina adafite Mpappe kuko uyu musore yajyanywe mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo cyo munda nanubu ntago aramera neza, abakunzi ba Real Madri bategereje kuza kureba uko Alonso araza kwitwara k’umukino we wa kabiri. n’umukino uri buze gutangira ku isaha ya 21:00pm

Vinicius Jr yamaze kwemera kongera amasezerano muri Real Madrid

Real Madrid ira gukina umukino idafite Mpappe ufite ikibazo cy’uburwayi

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *