Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Wizkid ayoboye abahanzi bo muri afurika bishyurwa amafaranga menshi mu bitaramo

Wizkid ayoboye abahanzi bo muri afurika bishyurwa amafaranga menshi mu bitaramo

Umunya Nigeria Wizkid umaze kwamamara mu muziki cyane muri afurika niwe muhanzi w’umunya afurika ufata amafaranga menshi ku gitaramo akoze mugihe abandi bakomeye nka Burnaboy bamugwa mu ntege.

Kuri uru rutonde hariho abo mu gihugu cya Nigeria barindwi mu icumi bagaragajwe ba mbere bafata agatubutse iyo batumiwe mu bihugu bitandukanye gutaramira abakunzi b’umuziki wabo.

Ku mwanya wa Mbere hari Wizkid uhabwa Miliyoni y’amadorali hatarimo ibindi bisabwa by’abo azana mu gitaramo naho Burnaboy umukurikira ku mwanya wa Kabiri afata asaga ibihumbi magana arindwi by’amadorali.

Ku mwanya wa gatatu hari umuhanzikazi Tems ubona byibuze amadorali ibihumbi 450 yose ku gitaramo kimwe akoze aha hatarimo ayabwa abandi bamufasha mu gitaramo nibyo akenera.

Rema Ari ku mwanya wa Kane we ahabwa amadorali ibihumbi magana ane yuzuye nawe akaba akurikirana na Tyla wo muri afurika y’epfo Ari nawe uza ku rutonde rwa batanu we uhabwa amadorali ibihumbi magana atatu na mirongo itanu.

Abanya Nigeria bane nibo bari imbere kuri uru rutonde cyakora mu bandi batanu bakurikira aba harimo abandi bo mu bindi bihugu nka Angelique Kidjo wo muri Benin na Fally ipupa wo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo uhabwa Miliyoni magana abiri y’amadorali.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *