Umuhanzi yampano uri kuzamura igikundiro cye kubera indirimbo ze zisigaye zikunzwe mu bakunzi b’umuziki nyarwanda yagaragaje umukunzi we anamutera imitoma yuzuye amagambo aryoshye.
Ni ku rukuta rwe rwa instagram yakoresheje kuri iki cyumweru tariki ya 15 Kamena 2025,uyu muhanzi ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda yashyize amafoto hanze sri kumwe n’umukobwa bivugwa ko ari umukunzi we akamubwira amagambo meza y’urukundo.
Nyuma y’ayo mafoto yampano yarengejeho amagambo aho yabwiraga uyu mukunzi we ko amukunda birenze uko amagambo yabisobanura ndetse ko burya nubwo buri nkuru y’urukundo iba nziza ariko inkuru y’urukundo rwabo yo ari nziza cyane.
Muri ayo mafoto yampano yagaragaje y’umukunzi akaba n’umufasha we amenshi yagaragazaga aba bombi bishimye umwe yita kuwundi ahantu hatandukanye.
Yampano yagiye ahamiriza abantu kenshi ko afite umugore n’umwana babana nk’umuryango ubwo yakundaga kubazwa iby’inkuru z’urukundo zimuvugwaho mu binyamakuru nubwo atari yagashyize ahagaragara uwo mukobwa wamutwaye umutima.
Kuri ubu uyu muhanzi uvuga ko yamaze kuba umugabo agafata inshingano zo gushakana n’umukobwa bakundanaga akaba umugabo w’umugore akaitwa umubyeyi kuko banafitanye umwana umwe.
Nanone nubwo ibyamamare byinshi byagiye bigaragaza abakunzi babo ku mbuga nkoranyambaga zabo kuri yampano siko bimeze kuko yavuze ko igihe kitaragera ngo ubuzima bw’umukunzi we bumenywe ko azabikora niyumva bigeze igihe cyabyo abona ko koko bikenewe nk’uko abandi babigenza konti zabo zikamenyekana kimwe n’ubuzima bwabo bwa buri munsi.
