Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Yanga SC yegukanye igikombe cya shampiyona ya Tanzania ku nshuro ya Kane yikurikiranya nyuma yo Gutsinda Simba SC ibitego 2-0

Yanga SC yegukanye igikombe cya shampiyona ya Tanzania ku nshuro ya Kane yikurikiranya nyuma yo Gutsinda Simba SC ibitego 2-0

Ikipe ya Yanga SC yatsinze Simba SC ibitego 2-0 m’umukino w’ikirane w’umunsi wa 23 wa shampiyona ya Tanzania utarabereye igihe, n’ibitego byatsinzwe na Pacome Zouzoua ku munota wa 66 na Clement Mzize ku munota wa 86 ihita yegukana igikombe cya shampiyona ya Tanzania ku nshuro ya kane yikurikiranya

warumukino warutegerejwe n’abantu benshi cyane kuko usibye no kuba ari amaikipe akunda guhangana cyane wari ufite ibisobanuro byinshi bigendanye n’uko ikipe zombi zagiye gukina zibizi neza ko iratsinda irahita yegukana igikombe cya Shampiyona, mbere y’umukino ikipe ya Yanga SC yarifite amanota 79pt naho simba ifite amanota 78pt bivuze ko Yanga SC yashakaga kunganya yo igatwara igikombe naho Simba yo yagombaga gutsinda kugira ngo yegukane igikombe.

N’umukino warebwe n’abasanga ibihumbi 60 bizanzwe bijya muri sitade Uwanja wa Mkapa, amatsiko yari yose nyuma yibyagiye biba mbere y’umukino haba kwanga gukina, kwirukanywa kw’abayobozi ndetse no kwegura kw’abayobozi b’umupira muri tanzania bikaba ngombwa ko Prezida wa Tanzani ariwe ushiramo ingufu agatumira abayobozi b”amakipe yombi bikarangira bemeye gukina.

n’umukino wari uryoheye ijisho kuko harimo guhangana gukomeye bigendanye n’igisobanuro umukino warufite kurubuwutsinde, Igice cya mbere cy’umukino cyagaragayemo gusatira ariko kirangira nta kipe nimwe ibashije gutsinda igitego mu izamu ry’indi kipe,kirangira 0-0.

Igice cya kabiri nibwo ibintu byahinduye isura maze Yanga SC yataka Simba SC kuburyo bukomeye biza no kubahira maze k’umunota wa 66 Pacome Zouzoua wagize umukino w’igitangaza atsindira Yanga igitego cya mbere, maze Clement Mzize ku munota wa 86 ashimangira itsinzi kuruhande rwa Yanga SC.

ikipe ya Yanga SC nyuma yo gutsinda Kariakoo Derby ihita yegukana igikombe cya Kane cya Shampiyona ya Tanzania yikurikiranya, bigaragara ko muri iyi myaka Yanga SC yasuzuguye cyane Simba kuko iyitwaye ibikombe 4 byikuriranya idakoramo.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *