Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Yarakoze cyane azasige n’abandi igikundiro: Papa Cyangweyongeye gusaba imbabazi Rocky

Yarakoze cyane azasige n’abandi igikundiro: Papa Cyangweyongeye gusaba imbabazi Rocky

Papa cyangwe yongeye gusaba imbabazi Rocky kimomo wamufashije kumenyekana bamaze igihe badacana uwaka.

Mu kiganiro yagiranye na The Choice live kuwa Gatanu, umuraperi Papa cyangwe ubwo yabazwaga n’umunyamakuru ku mashusho amaze iminsi ya Rocky kirabiranya wigeze kumubera umujyanama avuga ko ntamuntu wigeze amuvuga nabi mu buzima bwe uretse uwo yafashije, yatunguwe no kumva ko ibyo bikivugwa ndetse yongera gusaba imbabazi Rocky kimomo.

Ubwo yari asabwe kugira icyo avuga kuri Ayo mashusho Papa cyangwe yagize ati, Niba Koko byaramubabaje ariko yavuze ambabarire birangire nari nziko byarangiye.

Yakomeje avuga ko muri uyu mwaka mushya yinjiyemo Atari yiteze ibyo bintu ndetse ko amaze gukura kuburyo ibitinjiza cyangwa bidatanga ituze hagati ye nundi muntu atiteguye kubiha umwanya.

Uyu muraperi Kandi yasabye rocky kimomo gukomeza gusiga abandi igikundiro Kandi Koko Niba yarasize igikundiro uyu muhanzi abimushimiye anamusabira umugisha ku imana, mubyo yagarutseho Hari no ku Inshuti ze kuko ngo zagize neza kuba zitakimuha amakuru yo kumutera inabi bitandukanye nuko mbere bahitaga bamwereka ibintu nkibyo.

Papa cyangwe mu masaha make ashize yatangarije itangazamakuru ko amaze imyaka itatu ashinze urugo ndetse ko kugeza ubu bamaze(Kwibaruka) kubona umwana wa mbere.

Icyo kumenya kuri papa cyangwe

Afite indirimbo nshya yakoranye na Magna Romeo, umuhanzi ukizamuka ndetse nawe afite iye yashyize hanze kuwa 14 werurwe 2025 mugihe Indirimbo afite yarebwe cyane ku muyoboro we wa YouTube Ari it’s okay yahuriyemo na afrique ndetse na fireman.

Papa cyangwe yongeye gusaba imbabazi Kimomo wahoze Ari umujyanama we

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *