Mu nkuru yatangajwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga birimo MSN na Daily Mail, haravugwa umugore wo mu ngabo z’ikirere za Isiraheli (Israeli Air Force) wagize uruhare rukomeye mu gikorwa cy’ibanga cyagabwe ku bikorwa bya kirimbuzi bya Irani.
Uyu mupilote yari azwi nk’umuturage usanzwe mu buzima bwe bwa buri munsi. ushobora kuba yarabaye umubyeyi, umunyeshuri cyangwa umukozi wa Leta. ariko mu ibanga rikomeye, yari umwe mu basirikare batoranyijwe b’Abayahudi bahabwa amahugurwa yihariye yo kujya mu butumwa bwo hejuru y’ubutasi n’intambara.
Bivugwa ko iyi nkuru itaramenyekana mu buryo burambuye yagaragaje uburyo uyu mugore yakoze urugendo rukomeye mu butumwa bwateguwe mwibanga n’inzego z’umutekano za Isiraheli, bugamije guhungabanya gahunda ya Irani yo gukora intwaro za kirimbuzi.
Amakuru menshi ari gushingira ku bitangazamakuru byo mu Burayi bisanzwe bikurikirana politiki n’umutekano w’Akarere ka Middle East. Nubwo nta tangazo ryemewe ryavuzwe n’ubuyobozi bwa Isiraheli, benshi mu basesenguzi babona iyi nkuru nk’igice cy’inkuru nini igaragaza uburyo Isiraheli yohereza abantu bayo mu bikorwa bikomeye byo kurinda umutekano w’igihugu.
Iyi nkuru ishyirwa mu ruhererekane rw’ibikorwa byinshi by’ibanga byagiye bikorwa n’Isiraheli, birimo n’aho mu 2018 ingabo zayo zakuye amadosiye y’ibanga mubigo bikora ibitwaro muri Irani i Tehran.