Uko imyaka itambuka isi niko irushaho gutera imbere mu buryo butandukanye cyane mu nganda n’ibizikorerwamo, ibyo nibyo bishyiraho itumbagira ry’ubumenyi mu bayituye bigatera iremwa ry’ibitangaje.

bimwe mu bikorerwa mu nganda zitandukanye cyane mu bihugu biteye imbere harimo n’imodoka zo mu bwoko butandukanye bitewe n’uruganda ruzitunganya aho bigera ku rwego izo nganda zohereza ibikoresho by’ibikorwa mu bindi bihugu bigateranyirizwayo ariko bigakomeza kuba no kwitwa iby’izo nganda.
Nk’uko tujya tubigenza reka tubagezeho zimwe mu modoka za mbere zifite agaciro karenze izindi mu isi yose kuva ku ya mbere.
- Rose noire droptail Imodoka ya mbere mu za mbere zihenze kuri iyi si muri uyu mwaka wa 2025 ikaba ihagaze angana na Miliyoni 32 z’amadorali.
- Rolls royce boatail ni imodoka ya kabiri mu za mbere muri uyu mwaka wa 2025 ikaba ir mu mabara atandukanye biterwe n’uyishaka yuzuye tekinoloji ihambaye, kuri ubu ku isoko iragura arengaho Miliyoni 28 mu mafaranga y’amadorali.
- Pagani zonda HP barchetta ni indi mu modoka zihenze ikaba iza ku mwanya wa gatatu aho yo ihagaze akabakaba Miliyoni 19 z’amadorali.
- Bugatti la voiture Noire Iyi yo iri mu zizwi cyane kuberaibyamamare byinshi byinganjemo abahanzi n’abakinnyi bakunze kuzigendamo ikaba ihagaze Miliyoni 16 ku isoko muri uyu mwaka wa 2025 ikaba iri ku mwanya wa kane.
- Rolls royce sweptail iyi nayo iri mu modoka zifite isura cyangwa se ishusho idasanzwe ikaba igira umwanya w’ibirahuri hejuru yayo, iyi ihagaze arengaho gato Miliyoni 12.8 y’amadorali ku isoko.
Izi modoka zose ubwiza bwazo n’ikoranabuhanga bikoranywe birongerwa ariko bikongera n’agaciro kazo ku uzigura.
