Ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri King’s College London bwagaragaje ko guhekenya shikareti nyuma yo kunywa umutobe wa beterave bishobora kugira uruhare mu kugabanya umuvuduko w’amaraso. Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byongeye kwerekana ko ibyo umuntu arya n’uko umubiri ubikoresha bishobora kugira uruhare mu mikorere y’umutima n’imitsi y’amaraso.

Umutobe wa beterave ukungahaye kuri (nitrite)nitrate. Iyi nitrite ishobora kugira uruhare mu kwagura imitsi y’amaraso, bigatuma amaraso atembera neza. Ni imwe mu mpamvu zituma beterave ikomeje kwitabwaho mu bushakashatsi bwibanda ku buzima bw’umutima n’imitsi y’amaraso.

Muri ubwo bushakashatsi, abitabiriye banyoye umutobe wa beterave, hanyuma bamwe muri bo bahekenya shikareti irimo isukari. Abashakashatsi babonye ko guhekenya shikareti nyuma yo kunywa umutobe wa beterave byajyanye no kwiyongera kw’urugero rwa notiriti(nitrite )mu mubiri, ndetse n’igabanuka rito ry’umuvuduko w’amaraso.
Raporo y’ubushakashatsi ivuga ko umuvuduko w’amaraso wagabanutse ku rugero ruri hafi ya 2 kugeza kuri 3 mmHg. Nubwo iri gabanuka ari rito, abashakashatsi bavuga ko ibisubizo nk’ibi bishobora gutanga amakuru y’ingenzi ku buryo imirire n’imyitwarire bishobora kugira uruhare mu buzima bw’umutima.

Icyakora, abashakashatsi basabye abantu kutigana ubu buryo nk’ubuvuzi bw’umuvuduko w’amaraso. Kuba ubushakashatsi bwerekanye impinduka ku muvuduko w’amaraso ntibisobanura ko shikareti cyangwa umutobe wa beterave bishobora gusimbura imiti cyangwa inama zitangwa n’abaganga. By’umwihariko, kurya isukari nyinshi bishobora kugira izindi ngaruka ku buzima.
Abahanga mu buzima bakomeza gushishikariza abantu kurya indyo yuzuye irimo imboga n’imbuto, kugabanya umunyu mwinshi, gukora imyitozo ngororamubiri, kwirinda itabi no kugenzura umuvuduko w’amaraso buri gihe. Ku muntu usanzwe ufite umuvuduko w’amaraso ukabije, ni ngombwa gukurikiza inama z’umuganga no gukoresha imiti uko yategetswe

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko hakenewe gukomeza gukora ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo hamenyekane neza uburyo beterave na notiriti (nitrate )bigira uruhare ku muvuduko w’amaraso. Ku baturage, ubutumwa bw’ingenzi ni ukumenya ko imirire myiza n’imibereho iboneye bishobora kugira uruhare mu kurinda ubuzima bw’umutima, ariko inama zishingiye ku bushakashatsi ntizigomba gufatwa nk’uburyo bwo kwivura. Ibisubizo nk’ibi bikwiye gukomeza gusuzumwa n’inzobere mbere yo guhinduka inama rusange z’ubuzima.
