Amagi ni kimwe mu biribwa by’ingenzi cyane mu mirire ya muntu kuko akungahaye ku ntungamubiri zitandukanye zifasha umubiri gukora neza. Abantu benshi bakunze kwibaza niba hari itandukaniro riri hagati y’amagi y’umweru n’ay’ikigina, cyane cyane mu bijyanye n’intungamubiri. Nyamara mu rwego rw’ubuvuzi n’imirire, ibanga nyamukuru ni uko ayo moko yombi afite intungamubiri hafi zingana.

Ibara ry’igi (umweru cyangwa ikigina) riterwa n’ubwoko bw’inkoko . Inkoko ifite ibara ry’umweru ikunze gutera amagi y’umweru, mu gihe inkoko ifite ibara ry’ikigina itera amagi y’ikigina. Iri bara ntaho rihuriye n’ubwiza bw’igi cyangwa intungamubiri zirimo. Ni ibintu bijyanye na moko y’inkoko gusa.
Mu magi yombi dusangamo poroteyine zuzuye ,zifite amino acide zose umubiri ukeneye. Izi poroteyine zifasha mu mikurire y’umubiri, gusana ingirangingo zangiritse, no kubaka imitsi ikomeye. Ni yo mpamvu amagi afatwa nk’ifunguro ryiza cyane ku bana, abagore batwite, ndetse n’abantu bakora imirimo ivunanye.

Amagi kandi akungahaye kuri vitamine n’amaminerali y’ingenzi. Harimo vitamine A ifasha amaso, vitamine D ifasha amagufa, vitamine B12 ifasha amaraso n’imyakura, ndetse na choline ifasha ubwonko gukora neza. Izi ntungamubiri zose ziboneka mu magi y’umweru n’ay’ikigina ku rugero rusa cyane.
Hari n’amavuta meza afasha umubiri kubona ingufu, ndetse na cholesterole ifite akamaro mu mikorere y’imisemburo. Nubwo abantu bamwe bayitinya, iyo ifashwe ku rugero rukwiye ntabwo ibangamira ubuzima ku bantu benshi bafite ubuzima buzira umuze.

Ikindi cy’ingenzi ni uko itandukaniro rito rishobora kuboneka hagati y’amagi riterwa n’ibyo inkoko zirya n’uko zorowe, atari ibara ry’igikonoshwa. Inkoko zorowe neza kandi zigahabwa indyo yuzuye zitanga amagi meza kurushaho, yaba y’umweru cyangwa y’ikigina.
Mu gusoza, ibanga rikomeye ni uko nta gi riruta irindi kubera ibara ryaryo. Amagi y’umweru n’ay’ikigina ni amwe mu bijyanye n’intungamubiri, kandi yombi agira uruhare rukomeye mu buzima bwiza bwa muntu. Icy’ingenzi ni isuku, uburyo amagi ateguwe, ndetse n’ingano yayo umuntu afata buri munsi.
