IMIKINO Y’IKORANABUHANGA: INSHUTI NZIZA Y’UBWONKO N’UMUTIMA

Muri iyi minsi, gukina imikino y’ikoranabuhanga ntabwo ari uburyo bwo kwidagadura gusa, ahubwo ni inshuti ikomeye y’ubwonko n’umutima. Abahanga mu by’ubuzima n’ubuvuzi bagaragaza ko gukina mu rugero bifasha umuntu gutekereza neza, kuruhura umutima, no kugirana umubano mwiza n’abandi.

Biteza imbere ubushobozi bwo gutekereza no gufata ibyemezo,Ubwonko bukora cyane igihe dukina imikino y’ikoranabuhanga, cyane cyane iyo isaba gufata ibyemezo vuba no gukemura ibibazo. Ibi bituma umuntu arushaho kuba inyamibwa mu gutekereza, akamenya gucunga igihe neza, kandi akarushaho kuba umunyabwenge mu gufata ibyemezo. Abashakashatsi bemeza ko abantu bakina imikino y’ikoranabuhanga bafite ubushobozi bwo gukemura ibibazo no guhangana n’ingaruka z’ubuzima kurusha abatarakina iyo mikino.

Bigabanya umunaniro w’ubwonko no kuruhura umutima.Gukina imikino y’ikoranabuhanga bishobora kugabanya imisemburo iterwa n’umunaniro, bikarushaho gutuma umutima uruhuka kandi umuntu agira ibyishimo mu mutwe. Ibi bifasha abantu bafite umunaniro w’ubwonko cyangwa kwiheba, bagafata umwanya wo kuruhuka no kwisanzura mu bitekerezo.

Iyo ukina biteza imbere imikoranire y’amaso n’intoki.Imikino y’ikoranabuhanga isaba gukoresha amaso n’intoki icyarimwe. Ibi bituma umuntu arushaho kuba unyamibwa mu mikorere y’imitsi n’ubwonko, kandi bifite akamaro mu buzima busanzwe nko mu kwiga, mu mirimo ya buri munsi, ndetse no mu mikino y’imbaraga.

Imikino y’ikoranabuhanga nk’uburyo bwo kuvura no gufasha abarwayi ,Mu buvuzi bwa none, imikino y’ikoranabuhanga ikoreshwa nk’uburyo bwo gufasha abantu bafite ibibazo by’ubwonko n’umutima. Abana bafite ikibazo cyo kudashobora kwibanda ku kintu kimwe(ADHD), abantu bafite ibikomere by’ubwonko cyangwa kwiheba babasha kubona umwanya wo kwidagadura, bigatuma ibimenyetso by’indwara bigabanuka, kandi bakongera ubushobozi bwo kwibanda ku kintu kimwe.

Iteza imbere imikoranire n’abandi no kwirinda kwigunga.Imikino y’ikoranabuhanga ya online ituma abantu bahura n’abandi, bakarushaho kugirana ubucuti, bagakina hamwe kandi bakaganira. Ibi bigabanya kwigunga cyane cyane ku bantu bumva Ari bonyine cyangwa bafite ubushake bwo guhunga abandi.

Nubwo bifite ibyiza byinshi, gukina imikino y’ikoranabuhanga birenze urugero bishobora gutera indwara yo gukina cyane, aho umuntu atabasha guhagarika gukina, akirengagiza inshingano z’ingenzi, ndetse akamara amasaha menshi cyane akina. Abaganga bakangurira abantu gukina mu rugero, kugira ngo ibyiza by’imikino y’ikoranabuhanga bigumane inyungu ku bwonko n’umutima.

UmwanzuroImikino y’ikoranabuhanga ni inshuti nziza y’ubwonko n’umutima. Ifasha umuntu gutekereza neza, kuruhura umutima, kunoza imikoranire y’amaso n’intoki, ndetse no gufasha abarwayi bafite ibibazo bitandukanye by’ubwonko. Icy’ingenzi ni ukumenya gukina mu rugero, kugira ngo ibyiza byayo bigumane inyungu mu buzima bwa buri munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends