MIRIRE Y’URUHINJA RURI HAGATI Y’AMEZI 5 KUGEZA 12

Mu buzima bw’umwana, igihe kiri hagati y’amezi atanu (5) kugeza ku mezi cumi n’abiri (12) ni ingenzi cyane. Ni bwo atangira kuva ku mashereka gusa, ajya ku biryo bisanzwe buhoro buhoro. Iyi ntambwe igira uruhare runini mu mikurire myiza y’umwana, haba ku mubiri no ku bwonko. Ni yo mpamvu ababyeyi n’abarezi bagomba kumenya neza uko bagaburira abana babo muri iki gihe.

Ku mezi 5 kugeza kuri 6, uruhinja ruba rukeneye cyane amata y’ifu, ariko rugatangira no kumenyerezwa ibindi biryo byoroshye. Ibiryo nk’igikoma cyoroshe gikozwe mu masaka, ibigori cyangwa uburo ni byo biba bikwiye gutangirwaho. Nanone imboga n’imbuto biteguye neza cyane, karoti, ibirayi cyangwa ipome, bishobora guhabwa umwana ariko bigomba kuba byoroshye cyane ku buryo bimworohera kubimira no kubigogora.Muri iki gihe, ni byiza kumuha ibiryo inshuro nke ku munsi, wenda rimwe cyangwa kabiri, ukareba uko abyitwaramo.

Iyo umwana ageze ku mezi 7 kugeza 8, aba atangiye kumenyera kurya kurushaho. Aha ushobora kongera ubwoko bw’ibiryo ahabwa. Igikoma gishobora gukungahazwa, ukongeramo amata cyangwa ifu ya soya kugira ngo kibemo intungamubiri nyinshi.Ibiryo nk’umuceri woroshye, ibishyimbo ndetse n’amagi (cyane cyane umuhondo) bishobora gutangira gutangwa. Inyama zitetse neza kandi zigahindurwa uduce duto cyane na zo zishobora gutangira guhabwa umwana. Muri iki gihe, umwana ashobora kurya inshuro 2 kugeza kuri 3 ku munsi, akomeza no kunywa amata4 ku munsi.

Amezi 9 kugeza 10, umwana aba amaze gukura ku buryo ashobora kurya ibiryo bitari byoroshe cyane nka mbere. Atangira kumenyera kurya ibiryo bifite utubumbe duke. Ashobora guhabwa ibirayi, ibijumba, umuceri, ibishyimbo, imboga zitandukanye n’inyama cyangwa ifi byaciwemo uduce duto. Imbuto na zo ashobora kuzirya ariko zaciwemo uduce duto cyangwa zigahonyorwa. Muri iki gihe, umwana aba ashobora kurya inshuro 3 ku munsi ndetse agahabwa n’utundi dufunguro duto hagati, nk’imbuto.

Iyo ageze ku mezi 11 kugeza 12, umwana aba ashobora kurya hafi nk’ibyo abantu bakuru barya, ariko bikaba byoroshye kandi bitarimo ibintu bishobora kumuhagama. Aha aba ashobora guhabwa ibiryo by’umuryango nk’ibijumba, ibirayi, umuceri, ibishyimbo, inyama, ifi n’amagi. Imboga n’imbuto bikomeza kuba ingenzi cyane kuko bimurinda indwara. Uyu mwana ashobora kurya inshuro 3 kugeza kuri 4 ku munsi, akongeraho n’udufunguro duto hagati.

Ni ingenzi kumenya ko mu mafunguro yose y’umwana hagomba kubamo ibitanga imbaraga, ibyubaka umubiri n’ibirinda indwara. Urugero rw’ifunguro ryiza ni nk’ibirayi bifatanyije n’ibishyimbo n’imboga, cyangwa umuceri n’inyama n’imboga. Ibi bifasha umwana gukura neza, kugira imbaraga no kwirinda indwara.

Hari n’ibintu by’ingenzi byo kwitondera. Umwana ntakwiye guhabwa isukari cyangwa umunyu mwinshi, ndetse n’ubuki ntibwemewe ku mwana utarageza umwaka umwe. Ibiryo bikomeye bishobora kumuhagama bigomba kwirindwa. Isuku na yo ni ingenzi cyane: ibikoresho byo kugaburira umwana bigomba kuba bisukuye, ndetse n’uwutegura ibiryo akabanza gukaraba intoki neza.Ababyeyi bagomba kwihangana no kwitondera uko batangira guha umwana ibiryo bishya.

Ni byiza kongeramo ikiryo gishya buhoro buhoro, hagategerezwa iminsi mike harebwa niba nta ngaruka kigira ku mwana. Nta mwana ugomba guhatirwa kurya; ahubwo agomba kugaburirwa mu rukundo no mu bwitonzi.

Mu gusoza, kugaburira neza uruhinja ruri hagati y’amezi 5 kugeza 12 ni ishingiro ry’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza. Iyo umwana ahawe indyo yuzuye kandi ikwiye, akura neza, akagira ubwonko bukora neza ndetse akagira ubudahangarwa bwo kurwanya indwara. Ni inshingano y’umubyeyi n’umurezi kubyitaho, bakubahiriza amabwiriza y’imirire myiza kugira ngo barere umwana ufite ubuzima bwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends