Inseko yawe ivuga byinshi :Menya uko wayitaho.

Iyo umuntu aseka si kugaragaza ibyishimo gusa, ni nuburyo bwo kwerekana isuku,ikizere nubuzima bwiza.Inseko itagira umwanda cyangwa umwuka mubi w’amenyo irakurura ,igatuma ugaragara neza kandi ugakundwa na bandi.Ariko se utekerezako inseko yawe ishobora ku kuvuganira cyangwa ku kugusha mu kaga?

Iyo amenyo atitaweho , inseko irazimira ugasigara wihisha inyuma y’agahinda n’isoni .Abahanga mu buzima bemeza ko umuntu agomba koza amenyo nibura kabiri ku munsi mu gitongo na n’ijoro mbere yo kuryama,ibi bifasha gukuraho udukoko n’imyanda itera uburwayi bw’amenyo.

Kugira ngo urinde amenyo yawe hari ibyo ukwiye kwitondera buri munsi, koresha ifu irimo ubutabire bwa fororine (flourine)irinda amenyo kwangirika ,sukura hagati mu menyo ikoresheje akagozi kabugenewe kitwa dentoforosi(dental floss),Cya kwa muganga byibuze rimwe mu mezi atatu.

Kutita kumenyo bifite ingaruka zikomeye cyane nko kibabara amenyo nk’ishinya,mu kanwa hazamo umwuka mubi cyane unuka,ibara ryamenyo rirahinduka , bigera igihe ukaba wanayatakaza ndetse umuntu anagira isoni zo kuvuga cyangwa guseka imbere y’abantu. Ibi byose bishobora gutuma umuntu yikura mu bandi ,akaba yakitakariza ikizere.

Hari inama zingira kamaro zagufasha gukomeza kugira inseko itoshye,muri zo harimo gukomeza gahunda yo koza amenyo buri munsi,rya imboga n’imbuto kugirango amenyo akomere ,irinde itabi nikawa nyinshi kuko bihindura ibara ry’amenyo. Seka kenshi kuko inseko itanga imbaraga shya mu mubiri.

inseko yawe ishobora ku kubera urumuri rw’umunsi w’umunsi ,ariko byose bitangirira ku menyo asukuye.Inseko ni impano twaha abandi kubuntu ,ariko kugira ngo ikomeze ibe impano nziza ,tugomba kuyitaho buri munsi. Koza amenyo si igikorwa kiminota mike, ni igi korwa gisaba ubwitonzi,isuku, n’urukundo ufitiye ubuzima bwawe .Nukibagirwe ko inseko nziza ifungura imiryango igatuma abantu bakwiyumvamo,kandi igaha umutuzo uwuyikeneye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends