INDWARA ZARENZE SIDA MU GUHITANA ABANTU BENSHI KU ISI

Mu myaka myinshi ishize, indwara ya SIDA yari imwe mu ndwara zateye impungenge isi yose, kuko yahitanaga abantu benshi cyane kandi igatera ubwoba bukomeye. Ibihugu byinshi byashyize imbaraga mu kuyirwanya, binyuze mu bukangurambaga, ubuvuzi, no gufasha abayirwaye kubaho neza.

Ariko uko imyaka yagiye ishira, ibintu byagiye bihinduka. Ubu, nubwo SIDA igihari kandi igikomeye, ntikiri ku isonga mu ndwara zihitana abantu benshi ku isi. Hari izindi ndwara zagiye ziyisimbura mu gutera impfu nyinshi, cyane cyane izitwa indwara zitandura .

Hari impamvu nyinshi zatumye SIDA itakaza uwo mwanya,ku ko ubuvuzi bwateye imbere ,haboneka imiti igabanya ubukana bwa virusi ,ituma abayirwaye babaho igihe kirekire kandi neza.Abantu benshi basobanukiwe uko HIV yandura n’uko bayirinda,bigatuma abantu bayimenya hakiri kare, bakitabwaho.Ibi byose byatumye umubare w’abahitanwa na SIDA ugabanuka.

Ubu ku isi, hari indwara nyinshi ziri gutuma abantu bapfa cyane kurusha SIDA. Muri zo harimo Indwara z’umutima ,izi ni zo zihitana abantu benshi cyane ku isi. Harimo guhagarara k’umutima n’umuvuduko ukabije w’amaraso

Diyabete (Indwara y’igisukari)Ni indwara ikomeje kwiyongera cyane ku isi, cyane cyane bitewe:no kurya ibiryo birimo isukari nyinshi,kubura imyitozo ngororamubiri. Indwara ziterwa n’imiberehoZirimo indwara zifitanye isano n’uburyo abantu babaho:kudasinzira bihagije,guhangayika,kudakora siporo

Iyi mpinduka itwigisha ko,ubuzima bwacu bushingiye cyane ku myitwarire yacu ya buri munsi.Nubwo indwara zandura zigihari, izitandura ni zo zigenda ziyongera cyane. Bivuze ko buri muntu afite uruhare rukomeye mu kwirinda izi ndwara

Hari ibintu byoroshye buri wese yakora:Kurya indyo yuzuye (imbuto, imboga, poroteyine)Kugabanya ibiryo by’amavuta menshi n’isukari,gukora siporo nibura iminota 30 ku munsi,Kwirinda itabi n’inzoga nyinshi,Kwipimisha kwa muganga kenshiKugabanya umuhangayiko no kuruhuka bihagije.

Nubwo HIV yakomeje kuba ikibazo gikomeye mu buzima rusange, isi iri mu kindi cyiciro aho indwara zituruka ku mibereho ziri gufata iya mbere mu guhitana abantu benshi. Ibi bitwibutsa ko ubuzima bwiza butangirira ku mahitamo dufata buri munsi.Kwita ku buzima si igikorwa cya rimwe gusa, ni urugendo rwa buri munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends