Onyo, cyangwa ibitunguru by’umweru, ni kimwe mu bihingwa bikoreshwa cyane mu gutegura amafunguro hirya no hino ku isi. Nubwo isa nk’igihingwa gisanzwe kiboneka hafi ya buri rugo, ifite akamaro gakomeye ku buzima bwa muntu. Uretse kongera uburyohe n’impumuro nziza mu biryo, onyo ikungahaye ku ntungamubiri zifasha umubiri gukora neza no kwirinda indwara zitandukanye.
Onyo irimo vitamini C, imwe mu ntungamubiri zifasha kongerera umubiri ubudahangarwa. Iyo ubudahangarwa bw’umubiri bukomeye, umuntu ashobora guhangana neza n’indwara zitandukanye ziterwa na mikorobi. Iyi vitamini kandi ifasha umubiri gukira vuba no gukomeza kugira ubuzima bwiza.Ibitunguru by’umweru birimo kandi fibure( fibre)ifasha igogorwa ry’ibiryo no gutuma amara akora neza. Kurya ibiryo birimo fibre ihagije bifasha kwirinda ikibazo cyo kuribwa mu nda no gutuma intungamubiri zikoreshwa neza n’umubiri.

Onyo (ibitungu by’umweru) irimo vitamini zitandukanye zifasha umubiri gukora neza, zirimo Vitamini B6, ifasha ubwonko n’imyakura gukora neza ndetse n’umubiri gukoresha intungamubiri zo mu biribwa.Vitamini B9, ifasha mu ikorwa ry’uturemangingo dushya tw’umubiriitamini B1 ifasha guhindura ibiryo mo ingufu no guteza imbere imikorere y’imyakura;
Vitamini B2 , ifasha mu mikurire no gusana uturemangingo tw’umubiri; ndetse na Vitamini B3 , ifasha umubiri kubyaza ingufu intungamubiri kandi ikagira uruhare mu kubungabunga ubuzima bw’uruhu n’imyakura. Izi vitamini zose zigira uruhare mu gutuma umubiri ukora neza no gukomeza ubuzima bwacu.
Ikindi kintu cy’ingenzi kiranga onyo ni ukuba irimo ibinyabutabire kamere birwanya uturemangingo twangiza umubiri. Ibi bifasha kugabanya ibyago byo kurwara indwara zimwe na zimwe ndetse bikagira uruhare mu kubungabunga ubuzima bw’umutima n’imiyoboro y’amaraso.

Mu guteka, onyo ikoreshwa mu buryo bwinshi. Ishyirwa mu masosi, isupu, inyama n’ibindi biryo bitandukanye kugira ngo byongere uburyohe. Abantu benshi bayikunda kubera impumuro yayo n’uruhare igira mu gutuma amafunguro arushaho kuryoha.
Onyo n’Ibitunguru by’Umutuku biratandukanye, nubwo byombi ari ibitunguru, hari itandukaniro rigaragara hagati yabyo. Onyo igira ibara ry’umweru cyangwa umuhondo werurutse, mu gihe ibitunguru by’umutuku bigira ibara ritukura cyangwa iry’iroza.
Onyo ikunda kugira uburyohe bukarishye kurusha ibitunguru by’umutuku, ari na yo mpamvu ikoreshwa cyane mu guteka. Ku rundi ruhande, ibitunguru by’umutuku bikunda gukoreshwa muri salade cyangwa bikaribwa bidatetse kubera uburyohe bwabyo bworoheje.Nanone, ibitunguru by’umutuku bikunze kuba bikungahaye ku binyabutabire bituma bigira ibara ryabyo ryihariye, ariko ubwoko bwombi bufite intungamubiri zifitiye umubiri akamaro.

Nubwo onyo ari igihingwa gito kandi gisanzwe, ifite uruhare runini mu buzima bwa muntu. Ifasha kongerera umubiri ubudahangarwa, guteza imbere igogorwa ry’ibiryo, kurinda umubiri indwara zimwe na zimwe no gutuma amafunguro arushaho kuryoha. Gukoresha onyo mu mafunguro ya buri munsi ni imwe mu nzira zoroshye zo guteza imbere ubuzima bwiza no kubona intungamubiri umubiri ukenera.
