Urusenda ni kimwe mu birungo bikundwa cyane kubera uburyohe n’ubukana byongerera amafunguro. Nubwo rugira akamaro kanini ku buzima, kururya mu buryo budakwiye cyangwa mu rugero rukabije bishobora kugira ingaruka zitandukanye ku mubiri.

Abantu benshi bakunze kumva ubushye mu kanwa no mu muhogo nyuma yo kururya, cyane cyane iyo ari urusenda rukaze cyane. Hari n’abashobora kugira ikibazo cyo gushya mu gifu, kubabara mu nda cyangwa kugira impiswi nyuma yo kurya urusenda rwinshi.Ku bantu bafite ibibazo by’igifu cyangwa amaraso yo mu gifu, urusenda rushobora kongera uburibwe no gutuma ibimenyetso by’izo ndwara birushaho gukomera. Nanone, kurya urusenda rwinshi bishobora gutera kutamererwa neza mu mara, bikabangamira igogorwa ry’ibiryo ku bantu bamwe na bamwe.

Iyo urusenda rukoze mu maso cyangwa ku ruhu, rushobora gutera ubushye n’ububabare bukomeye, ari yo mpamvu ari byiza kwitonda igihe urutegura cyangwa urukoresha.Ikindi, bamwe mu bantu bashobora kugira ikibazo cyo kubira ibyuya byinshi, gutukura mu maso cyangwa kumva umutima utera cyane nyuma yo kurya urusenda rukabije. Nubwo ibi bidakunze kuba ikibazo gikomeye, bishobora gutera kutamererwa neza, cyane cyane ku bantu batamenyereye kurya ibiryo birimo urusenda rwinshi.
Abana bato na bo bakwiye kwitondera urusenda rukaze kuko imibiri yabo iba itarakomera bihagije ngo yihanganire ubukana bwarwo.Abaganga kandi bagira inama abantu bafite indwara zimwe na zimwe zo mu gifu, nk’uburwayi bwo kuzamuka kw’aside yo mu gifu cyangwa ibisebe byo mu gifu, kwitondera urusenda cyangwa bakarugabanya.

Ibi biterwa n’uko rushobora gutuma ibimenyetso by’izo ndwara byiyongera, umuntu akagira ububabare cyangwa kutamererwa neza kurushaho. Ni ngombwa kandi kunywa amazi ahagije no kurya indyo yuzuye kugira ngo umubiri ubashe guhangana neza n’ingaruka zishobora guterwa no kurya urusenda rwinshi.Nubwo izi ngaruka zitaboneka kuri buri muntu, ni ingenzi kumenya ko urusenda rugomba kuribwa mu rugero rukwiye.
Kurukoresha neza bituma umuntu abona uburyohe bwarwo n’akamaro karwo atabangamiwe n’ingaruka zashobora guterwa no kururya birenze urugero.
