Impatwe ni ikibazo cy’ubuzima aho umuntu atituma neza cyangwa akituma bigoranye, bikaba byateza kubabara mu nda, kubyimba inda no kumva umubiri uremerewe. Iki kibazo gikunze guterwa n’imirire idafite fibure(fibre)ihagije, kunywa amazi make, kutimuka bihagije, ndetse no kwirengagiza kujya kwituma igihe cyabigenewe.

Impatwe zishobora guterwa no kutarya ibiribwa bikungahaye kuri fibres, kunywa amazi make, kubura imyitozo ngororamubiri, gufata imiti imwe n’imwe, kutajya kwituma igihe bikenewe, ndetse n’indwara zimwe zifata amara cyangwa izindi ngingo z’umubiri. Ibi bituma umwanda ukomera cyangwa amara agakora buhoro, bigatuma kwituma biba bigoye.
Uburyo bwa mbere bwo kwirinda impatwe ni ugufata indyo yuzuye ikungahaye kuri fibure (fibre). Ibiribwa birimo imbuto, imboga, ibishyimbo, n’ibinyampeke bidatunganyijwe bifasha mu koroshya inzira y’amara bigatuma imyanda isohoka neza. Ibi biryo bituma amara akora neza kandi bikagabanya ikibazo cyo kwituma bigoranye.
Icya kabiri ni kunywa amazi ahagije buri munsi. Amazi afasha koroshya imyanda iri mu mara, bigatuma isohoka neza. Iyo umuntu anywa amazi make, umwanda urakomera bigatera impatwe.Turasabwa kunywa amazi kenshi mu munsi, cyane cyane mu gitondo no hagati y’amafunguro.

Icya gatatu ni gukora imyitozo ngororamubiri. Kugenda, kwiruka byoroheje cyangwa gukora siporo bifasha amara gukora neza. Imyitozo ituma umubiri wose ukora neza harimo n’inzira y’igogora, bityo bigafasha kwirinda impatwe.Icya nyuma ni kugira umuco wo kujya kwituma igihe cyabugenewe kandi ntuhagarike igihe wumva ushaka kujya mu bwiherero. Kwirengagiza iki gikorwa bituma umwanda uguma mu mara igihe kirekire bikongera ikibazo cy’impatwe.
Mu gusoza, impatwe (kwituma bigoranye) ishobora kwirindwa byoroshye iyo umuntu afashe indyo yuzuye ikungahaye kuri fibure(fibre), anywa amazi ahagije buri munsi kandi akora imyitozo ngororamubiri. Ibi bifasha amara gukora neza no koroshya inzira y’igogora.Ni ngombwa kandi kutirengagiza kujya kwituma igihe cyabugenewe kuko kubihagarika bishobora gutera ko imyanda iguma mu mara igihe kirekire. Iyo ibi byubahirijwe, umuntu agira igogora ryiza kandi akirinda ibibazo by’impatwe
