Indwara zifata ubuhumekero ni indwara zifata inzira zose zifasha umuntu guhumeka, harimo amazuru, umuhogo, umuyoboro ujyana umwuka n’ibihaha. Izi ndwara zishobora kwandura vuba cyane, cyane cyane binyuze mu mwuka, inkorora, cyangwa gukorakora ku bintu byanduye umuntu urwaye yigeze gukoraho. Zikunze kugaragara cyane kandi zishobora gufata abantu b’imyaka yose.
Muri izi ndwara harimo inkorora isanzwe, ibicurane, asim ndetse boroshite(bronchite) Zimwe muri zo ziba zoroshye zikavurwa vuba kimwe nizo bitazoroha kuvurwa. Zishobora gukomera cyane zigatera ikibazo cyo kubura umwuka, umuriro mwinshi ndetse no guhitana ubuzima iyo zititaweho hakiri kare.Indwara z’ubuhumekero ziterwa ahanini na virusi na bagiteri, ariko nanone hari iziterwa n’ibidukikije bibi nk’umukungugu mwinshi, umwotsi w’itabi, imyuka ihumanya ikirere ndetse n’imbeho ikabije.

Ibi byose bituma inzira z’ubuhumekero zicika intege, bigatera inkorora, guhumeka bigoranye no kurwara kenshi.Abantu bafite ibyago byinshi byo kuzirwara ni abana bato, abasaza n’abantu bafite ubudahangarwa bucye. Nanone abantu baba mu nzu zidafite isuku ihagije, cyangwa ahantu huzuye abantu benshi nk’amasoko, amashuri n’ibitaro, baba bafite ibyago byinshi byo kwandura no gukwirakwiza izi ndwara.Ibimenyetso bikunze kugaragara birimo inkorora idakira, umuriro, kubabara mu muhogo, guhumeka bigoranye, kunanirwa no kumva uburibwe mu gituza.

Hari n’igihe umuntu ashobora kugira ibicurane bikabije bikajyana no kubura imbaraga no kudasinzira neza, cyane cyane ku ndwara zikomeye.Kwirinda izi ndwara bikorwa mu buryo bwinshi burimo gukaraba intoki kenshi n’isabune, kwirinda kwegera abantu barwaye inkorora cyangwa ibicurane, kwambara agapfukamunwa ahantu huzuye abantu, no kwirinda umwotsi w’itabi. Nanone guhumeka umwuka mwiza, kurya indyo yuzuye no gukomeza isuku y’aho umuntu aba bifasha kongera ubudahangarwa bw’umubiri
Indwara zifata ubuhumekero zirashobora kwirindwa neza iyo umuntu yitaye ku isuku, ku mirire myiza no ku myitwarire ye ya buri munsi. Kwita ku buhumekero ni ingenzi cyane kuko bifasha umuntu guhumeka neza, kugira imbaraga no kubaho ubuzima buzira umuze.
