Kwipimisha ubuzima buri gihe ni kimwe mu bintu by’ingenzi cyane umuntu agomba kwitaho kugira ngo arinde ubuzima bwe. Nubwo umuntu ashobora kuba yumva ameze neza, hari indwara nyinshi zishobora kuba zihishe mu mubiri ntizigaragare mu ntangiriro. Ibi bituma kwipimisha ubuzima bigira uruhare rukomeye mu kumenya indwara hakiri kare no kuzivura mbere y’uko zikomera.

Kwipimisha ubuzima bisobanura kujya kwa muganga hagamijwe gusuzuma uko umubiri umeze n’imikorere yawo, nubwo nta burwayi bugaragara bwaba buhari. Ibi bikorwa mu buryo bwo gupima no kugenzura impinduka zishobora kuba ziri mu mubiri ariko zitagaragaza ibimenyetso byihuse.

Akamaro ko kwipimisha ubuzima ni kenshi kandi ni ingenzi. Bifasha kumenya indwara hakiri kare nk’umuvuduko ukabije w’amaraso , diyabete ndetse na kanseri zimwe na zimwe. Nanone bifasha umuntu kwirinda indwara zikomeye, kugenzura imikorere y’umutima, impyiko n’umwijima, ndetse no kugabanya amafaranga menshi yakwakoreshwa mu kuvura indwara zigi byose bituma umuntu agira ubuzima bwiza kandi akabaho igihe kirekire.
Mu gihe cyo kwipimisha ubuzima hakunze gukorwa ibipimo bitandukanye birimo gupima umuvuduko w’amaraso, gupima isukari mu maraso, gupima amaraso rusange, ndetse no gupima uburemere n’uburebure . Hari kandi no gusuzuma imikorere y’umutima n’ibihaha, ndetse rimwe na rimwe hakarebwa n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Kwipimisha ubuzima bikwiye kuba umuco wa buri wese. Birasabwa nibura rimwe mu mwaka ku muntu mukuru, ariko bikaba kenshi ku bantu bafite indwara zidakira cyangwa abafite ibimenyetso bidasanzwe nk’umunaniro udasanzwe, guhora bafite umutwe cyangwa guhinduka k’umubiri.Kutipimisha ubuzima bishobora guteza ingaruka zikomeye kuko indwara zimenyekana zitinze zivurwa bigoranye kandi bigahenda. Hari n’igihe zishobora guteza ubumuga cyangwa urupfu. Ibi byose byirindwa no kwitabira kwipimisha hakiri kare.
Mu gusoza, kwipimisha ubuzima buri gihe ni ingenzi cyane kuko bifasha kumenya indwara hakiri kare no kuzirinda gukomera. Bituma umuntu agira ubuzima bwiza kandi akirinda ingaruka zikomeye z’indwara zitamenyekanye.Bityo rero, buri wese agomba kugira umuco wo kwipimisha ubuzima bwe byibuze rimwe mu mwaka kugira ngo arinde ubuzima bwe n’ahazaza heza.
