Isukari iri mu maraso (giricemiya) ni urugero rwa glucose iboneka mu maraso, ikaba ari imwe mu ntungamubiri z’ingenzi umubiri ukoresha mu gutanga ingufu zifasha mu mikorere y’ingingo zitandukanye. Iyo isukari iri mu rugero rusanzwe, umubiri ukora neza kandi ingufu zikaba zihagije ku bikorwa bya buri munsi, ariko iyo igabanutse cyane cyangwa ikiyongera cyane, bitera ibibazo bikomeye ku buzima bw’umuntu bishobora no kumushyira mu kaga.

Iyo isukari iri hasi cyane (hypoglycemia), umurwayi agaragaza ibimenyetso bitandukanye birimo kubira ibyuya byinshi, guhinda umushyitsi, inzara ikabije, kuzungera umutwe, gucika intege, umunaniro ukabije no kwibagirwa. Iyo iki kibazo gikomeje cyangwa kikaba gikabije, umurwayi ashobora guta ubwenge cyangwa gufatwa n’inkorora , bikaba byateza akaga gakomeye gashobora no gushyira ubuzima bwe mu byago byo gupfa iyo hatabaye ubutabazi bwihuse.

Iyo isukari iri hejuru cyane (hyperglycemia), umurwayi ashobora kugira inyota ikabije, kunyara kenshi, kumva ananiwe cyane, kutabona neza no gutakaza ibiro buhoro buhoro. Mu bihe bikomeye cyane, hashobora kugaragara impumuro y’umwuka umeze nk’imbuto, cyane cyane mu ndwara ya Diyabete (DKA), aho umubiri utangira gukoresha ibinure aho gukoresha isukari, bikabyara ibintu byitwa ketone(ketones) bishobora guteza akaga ku buzima.
Mu buvuzi, umuforomo afite uruhare runini mu gupima isukari mu maraso (RBS), gukurikirana ibimenyetso by’umurwayi no gutanga ubuvuzi bukwiye hakurikijwe uko umurwayi ameze.Aho isukari iri hasi (hypoglycemia), hatangwa isukari yihuta nk’imitobe, isukari(glucose )cyangwa amazi arimo isukari.Aho isukari irihenuru (hyperglycemia), umurwayi ahabwa insuline nk’uko muganga yabitegetse, agahabwa amazi (hydration) iyo biboneye kandi agakurikiranywa kenshi kugira ngo harebwe uko isukari ihinduka.
Umuforomo kandi agomba kumenya gutandukanya ibimenyetso byoroheje n’ibikomeye by’ihinduka ry’isukari, kuko bishobora kugenda byihuta bikaba byateza ibibazo bikomeye nka coma, shoke(shock)cyangwa DKA. Ni yo mpamvu gukurikirana umurwayi kenshi ari ingenzi cyane mu rwego rwo kurinda ubuzima bwe.
Nanone umuforomo agira uruhare mu kwigisha umurwayi indyo iboneye ifasha kugenzura isukari, nk’irimo ibiryo bifite intungamubiri zingana, kugabanya isukari nyinshi, no kwirinda kurya nabi. Yigisha kandi umurwayi gufata imiti neza nk’uko yanditswe na muganga, no kujya apima isukari buri gihe kugira ngo amenye uko ubuzima bwe buhagaze.Isukari iri mu maraso ni ingenzi cyane ku buzima, ariko igomba guhora iri ku rugero rusanzwe. Gukurikirana no kwita ku murwayi ufite ikibazo cya giricemia ni ingenzi cyane kuko bifasha kwirinda ingaruka zikomeye ziterwa n’isikari iri mu maraso.
