
Ibigo mbonezamikurire y’abana bato ni ahantu hateganyirijwe kwakira abana bato kugira ngo bafashwe gukura neza haba mu mubiri, mu bwenge, mu myifatire ndetse no mu mibanire yabo n’abandi. Ibi bigo bizwi kandi ku izina rya ECDs (Early Childhood Development centers). Muri ibi bigo abana bahabwa uburere bw’ibanze, bakigishwa imyitwarire myiza, bagahabwa imirire iboneye ndetse bagakina imikino ibafasha gukura neza.
Mu myaka ya mbere y’ubuzima bw’umwana ni bwo ubwonko bwe bukura cyane, bityo kwitabwaho neza muri icyo gihe bigira uruhare runini ku hazaza he. Ibigo mbonezamikurire bifasha abana kugira ubuzima bwiza no kwitegura neza amashuri. Umwana wigira muri ibi bigo akura azi kuvugana n’abandi, gukina neza, gukurikiza amabwiriza ndetse no kwimenya hakiri kare.

Muri ibi bigo abana bahabwa indyo yuzuye igizwe n’ibiribwa birinda umubiri, byubaka umubiri ndetse n’ibitera imbaraga. Ibi bifasha kurwanya imirire mibi, igwingira ndetse n’izindi ndwara ziterwa no kubura intungamubiri. Abana kandi bigishwa kugira isuku nko gukaraba intoki mbere yo kurya na nyuma yo kuva mu bwiherero, gukoresha amazi meza no kubungabunga isuku y’umubiri.
Ibigo mbonezamikurire bifasha kandi ababyeyi. Iyo umwana ari mu kigo cyita ku mikurire ye neza, umubyeyi abasha gukora indi mirimo afite ituze azi ko umwana ari ahantu hatekanye. Ababyeyi kandi bahabwa inama ku buryo bwiza bwo kurera abana, kubategurira indyo yuzuye no kubitaho neza.Abarezi bakorera muri ibi bigo bafite uruhare rukomeye kuko ari bo bita ku bana umunsi ku munsi.
Bagomba kugira urukundo, kwihangana no kumenya uburyo bwo gufasha abana gukura neza. Batoza abana gukunda gukina, kuvugana neza n’abandi no kugira imyitwarire myiza.Nubwo ibigo mbonezamikurire bifite akamaro kanini, hari hamwe hagaragara ibibazo bitandukanye nko kubura ibikoresho bihagije, inyubako zidakwiriye cyangwa abarezi badafite amahugurwa ahagije. Ni ngombwa ko ubuyobozi, ababyeyi n’abaturage bafatanya gushyigikira ibi bigo kugira ngo abana bose babone uburere n’ubwitabire bwiza.

Mu gusoza, ibigo mbonezamikurire y’abana bato bifite uruhare runini mu kubaka ejo hazaza heza h’abana n’igihugu muri rusange. Umwana witabwaho neza akiri muto akura afite ubuzima bwiza, ubwenge bukora neza ndetse akazavamo umuntu ushoboye kandi ugirira abandi akamaro. Ni ngombwa rero gushyira imbaraga mu guteza imbere ibi bigo no kubifata nk’inkingi ikomeye y’iterambere ry’umuryango nyarwanda.
