IBISEBE BITERWA NO KURYAMIRA URUHANDE RUMWE IGIHE KIREKIRE

Ibisebe biterwa no kuryamira iruhande rumwe igihe kirekire ni ibisebe bivuka ku ruhu no ku nyama z’umubiri bitewe n’imbaraga bikabije zoherezwa ku gice kimwe cy’umubiri, igihe umuntu amaze igihe kinini aryamye cyangwa yicaye adahindura uko aryamye cyangwa yicaye. Iyo amaraso adatembera neza muri icyo gice, uruhu n’inyama zitangira kwangirika, bikavamo igisebe.

Ibi bikunze kuba ku barwayi bamara igihe kirekire mu bitaro, abantu bafite ubumuga, cyangwa abageze mu zabukuru.Ibice by’umubiri bikunze kwibasirwa cyane ni ahari amagufwa yegereye uruhu. Aho harimo ku mugongo, ku matako, ku nkokora, ku dusate tw’ibirenge, ku mavi no ku mutwe. Iyo umuntu adahinduriwe uburyo yicaye mo cyangwa aryamye kenshi,

Imbaraga zoherezwa kuri ibyo bice zituma amaraso adakomeza gutembera neza, bigatuma uruhu rupfa buhoro buhoro. Ni yo mpamvu kwita ku murwayi no kumuhindurira uruhande arimo cyangwa uko ameze ari ingenzi cyane.

Hari ibintu byinshi bishobora gutera cyangwa byongera ibyago byo kugira ibi bisebe. Muri byo harimo kuryama igihe kirekire, kugira isuku nke ku ruhu, kubira ibyuya byinshi, kugumana ubushuhe ku mubiri, imirire mibi ndetse no kugira intege nke. Abantu badashobora kwinyeganyeza ubwabo ni bo baba bafite ibyago byinshi byo kugira ibi bisebe kuko umubiri wabo uba utabona uburyo bwo kugabanya imbaraga zoherezwa ku ruhu.

Ibimenyetso bya byi byo bisebe (bed sore) bitangira umuntu yumva ububabare cyangwa gushya ku ruhu. Uruhu rushobora gutukura, kubyimba cyangwa guhindura ibara. Iyo ikibazo gikomeje gukomera, uruhu rurangirika rugafunguka hakavamo igisebe. Hari igihe igisebe gishobora kuvamo amashyira cyangwa impumuro mbi, cyane cyane iyo habayeho ubwandu. Iyo bititaweho hakiri kare, igisebe gishobora kugera no ku magufwa.

Ibisebe biterwa no kuryamira iruhande rumwe igihe kirekire bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umurwayi. Bishobora gutera ububabare bukabije, ubwandu mu mubiri ndetse rimwe na rimwe bikaviramo kubora kw’inyama cyangwa amagufwa. Iyo ubwandu bukabije bushobora no gukwirakwira mu maraso, bikaba byashyira ubuzima bw’umuntu mu kaga.

Ni yo mpamvu Ari ingombwa cyane kubivura hakiri kare.Kwirinda ibi bisebe ni ingenzi cyane kurusha kubivura. Umurwayi agomba guhindurirwa uko uruhande aryamiye cyangwa yicayemo nibura buri masaha abiri kugira ngo izimbaraga zitamara igihe kinini ku gice kimwe.

Uruhu rugomba guhorana isuku kandi rwumutse. Ni byiza kandi gukoresha amashuka meza ndetse na matera zabugenewe zigabanya kohereza imbaraga nyinshi ku mubiri. Umurwayi agomba no guhabwa indyo yuzuye kugira ngo uruhu n’inyama bikomeze kugira ubuzima bwiza.

Iyo umurwayi amaze kugira ibyo bisebe (bed sore),igisebe kigomba gusukurwa neza kandi kigahabwa ubuvuzi bukwiye. Abaganga cyangwa abaforomo bahindura ibipfuko by’igisebe kandi bagakurikirana uko gikira.

Hari igihe umurwayi ahabwa imiti (antibiotics )iyo habayeho ubwandu cyangwa agahabwa imiti igabanya ububabare. Kugabanya imbaraga kuri icyo gice no gukomeza kwita ku isuku y’umurwayi bifasha igisebe gukira vuba no kwirinda ko cyakongera gukomera. Kwirinda biruta kwivuza ,uko bishoboka buriwese yite ku murwayi we kugira ngo atarwara ibyo bisebe.Ku byirinda biserashoboka cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends