HANTAVIRUSI: VIRUSI ITERWA N’IMBEBE N’INGARUKA ZAYO KU BUZIMA BW’UMUNTU

Hantavirus ni indwara iterwa na virus ikwirakwizwa cyane cyane n’imbeba n’andi moko y’udukoko two mu bwoko bw’imbeba. Iyi virus ishobora kwanduza abantu igihe bahuye n’inkari, amazirantoki cyangwa imyanda y’imbeba irimo uwo mwanda wa virusi.

Nubwo abantu benshi bayumva nk’indwara nshya, Hantavirusi imaze igihe izwi mu buvuzi, ariko ikomeza kuvugwa cyane iyo hagaragaye abantu bayanduye cyangwa habonetse ubwoko bushya bwa virusi.

Hantavirusi yandura cyane cyane iyo umuntu ahumetse umwuka urimo utunyangingo twavuye mu mwanda cyangwa inkari z’imbeba zanduye. Iyo imbeba zanyuze ahantu runaka zikahasiga inkari cyangwa amazirantoki, bishobora kuma maze umuntu akaza gukora isuku atabanje kwikingira cyangwa kwambara ibimurinda, ibyo bituma utwo tunyangingo twinjira mu mubiri binyuze mu myanya y’ubuhumekero.

Hari n’igihe umuntu ashobora kuyandura akoze ku bintu byanduye maze agashyira amaboko ku munwa, ku mazuru cyangwa ku maso atabanje gukaraba.Iyo umuntu yanduye Hantavirusi, ibimenyetso bishobora gutangira bigasa n’iby’ibicurane bisanzwe.

Umuntu ashobora kugira umuriro, kubabara umutwe, kubabara imikaya, kugira umunaniro ukabije ndetse rimwe na rimwe akaruka cyangwa akagira isesemi. Hari abashobora no kugira ikibazo cyo kubura ubushake bwo kurya. Ibi bimenyetso bishobora gutuma umuntu yibwira ko ari uburwayi busanzwe, nyamara uko iminsi igenda ishira indwara ikarushaho gukomera.

Mu gihe Hantavirusi ikomeje gukwirakwira mu mubiri, ishobora gutera ikibazo gikomeye cy’ubuhumekero. Umuntu ashobora gutangira kugira ikibazo cyo guhumeka, gukorora cyane no kumva igituza kibabara. Hari igihe ibihaha byuzura amazi bigatuma umwuka utinjira neza. Ibi bishobora gushyira ubuzima bw’umuntu mu kaga iyo atihutiye kujyanwa kwa muganga.

Hari kandi ubwoko bwa Hantavirusi bushobora kwangiza impyiko, bigatuma umuntu atabasha gusohora inkari neza cyangwa impyiko zigacika intege.Abantu batuye ahantu hari imbeba nyinshi cyangwa bakorera ahantu hadakunze gukorwa isuku bafite ibyago byinshi byo kwandura iyi ndwara. Abahinzi, abakora mu bubiko bw’ibiribwa, abantu baba mu mazu ashaje cyangwa mu duce tudafite isuku ihagije bashobora guhura cyane n’iki kibazo. Ni yo mpamvu kugira isuku no kurwanya imbeba ari ingenzi cyane mu kwirinda Hantavirusi.Mu rwego rwo kwirinda iyi ndwara, abantu bagomba gufata ingamba zo gukumira imbeba mu ngo no mu kazi.

Ni ngombwa gufunga ibiribwa neza, kujugunya imyanda ahabugenewe no gusukura ahantu hashobora kuba indiri y’imbeba. Iyo umuntu agiye gukora isuku ahantu hakekwamo imbeba, ni byiza kwambara agapfukamunwa n’uturindantoki kugira ngo yirinde guhumeka cyangwa gukora ku mwanda wanduye. Ntibikwiye guhanagura umwanda w’imbeba ukoresheje umweyo gusa kuko bishobora kuzamura umukungugu urimo virus; ahubwo ni byiza kubanza kuwusukaho umuti wica udukoko cyangwa amazi arimo isabune.

Kugeza ubu nta muti wihariye uvura Hantavirusi burundu, ariko umuntu wayanduye ashobora kuvurwa ibimenyetso no gufashwa kwa muganga hakiri kare. Iyo umuntu agejejwe kwa muganga vuba, abaganga bashobora kumufasha kubona umwuka uhagije no gukurikirana imikorere y’ibihaha cyangwa impyiko. Ni yo mpamvu umuntu wese ufite ibimenyetso bikomeye nyuma yo guhura n’imbeba cyangwa imyanda yazo agomba kwihutira kujya kwa muganga.

Muri make, Hantavirusi ni indwara ikomeye ishobora guteza ibibazo bikomeye ku buzima bw’umuntu cyane cyane ku bihaha no ku mpyiko. Nubwo itandura cyane hagati y’abantu nk’izindi ndwara zimwe na zimwe, kuyirinda ni ingenzi cyane. Isuku, kurwanya imbeba no kwihutira kujya kwa muganga igihe hagaragaye ibimenyetso ni byo byafasha kugabanya ibyago byo kuyandura no kuyirinda gukwira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends